Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amacunga agira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu

 Amacunga agira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu Icunga ni rumwe mu mbuto zikunzwe cyane ku isi . Nk’uko bisobanurwa na muganga Dupont Jiles wo mu gihugu cy’Ubufaransa, ngo icunga rikungahaye cyane kuri vitamini nyinshi zitandukanye ariko cyane cyane vitamine C, ifite imbaraga zo gukingira umubiri indwara z’Asima, Inkorora y’igikatu, igituntu, umusonga, rubagimpande. Ngo ni vitamine ifasha abantu kwituma neza, gukumira indwara z’igisukari, umuvuduko udasanzwe w’amaraso n’izindi.
Abantu bakunda inzoga ngo iyo banyoye ku mutobe w’amacunga, ngo inyota yo kurarikira inzoga iragabanuka cyane. Kurya amacunga kenshi ngo bituma indwara y’ibicurane igabanuka. Muganga Jiles yakomeje avuga ko amacunga agira ibirinda umubiri ku buryo butangaje aho afasha mu kurinda ingirangingo nto z’umubiri kudahungabana . Agira kandi umunyu wa Kalisiyumu, ifasha amagufa n’amenyo gukomera no gukura neza. Mu icunga kandi ngo harimo icyo abahanga bita “acide folique”ituma ubwonko bukora neza. Ikindi abahanga bo ku rubuga rwa interineti doctissimo.fr bemeje, n’uko mu rubuto rw’icunga habamo ku buryo buhagije umunyu wa Manyeziyumu ugira uruhare mu gutuma amaraso atembera neza mu mitsi no mu turandaryi duto.
Uwavuga iby’urubuto rw’icunga ntabwo yabiva inyuma, kuko ngo urwo rubuto rwunganiwe n’ibyo umuntu arya bindi bifatanya mu gutera imbaraga zidasanzwe . Icunga rigira vitamine B6, ituma (Oxygene) ugera mu bice byose by’umubiri. Agaciro ntungamubiri kaboneka muri urwo rubuto ubigereranije na garama 100 zarwo, usangamo vitamine A, vitamine B ingana na “Thiamine” 0,08mg, vitamine C ihwanye na mg 49, Karisiyumu ingana na MG 33,fosifori ifite ikigero cya miligarama 23, hakiyongeraho potasiyumu ingana na miligarama 300.
Ibyiza byo kurya amacunga ni byinshi nk’uko abahanga mu bumenyi bw’imbonezamirire babitangaje, kuko ngo urwo rubuto rugizwe na 85% by’amazi kandi umutobe w’amacunga ukaba ubonekamo intungamubiri nyinshi umuntu atapfa kubona mu zindi mbuto izo arizo zose. Isukari iboneka mu macunga ngo ingana na garama 8,5 kugera ku gipimo cya garama 12 muri garama 100 wafata z’urwo rubuto. Gusa, ngo ibyo byose biboneka mu icunga rihiye neza. Ikindi kivugwa kuri iyo sukari iba mu macunga, ngo ni uko itera ingufu mu mubiri ku buryo bworoshye.
Mu bishishwa by’icunga, ngo havamo amavuta meza akoreshwa mu guteka ndetse bikavamo imwe mu miti ivura indwara zitandukanye. Ibyo bishishwa ngo binifashishwa mu gukora imibavu. Nk’uko byakomeje bigarukwaho na muganga Giles. Mu icunga kandi ngo habonekamo vitamine zitandukanye ariko cyane cyane vitamine C ahari miligarama 40 kugeza kuri 50 ushyize ku kigero kingana na garama 100. Ibyo ngo byerekana ko habonekamo impuzandengo ingana na miligarama 53. Mu icunga ngo habamo ubwoko bwose bwa Vitamine B ariko by’umwihariko vitamine B1 na vitamine B9. Icunga ngo ryibitsemo 10% ry\’ibyo umubiri ukenera buri munsi nka Provitamine A igaragazwa n’ibara ry’umuhondo, rishobora kugera hagati ya miligarama 0,05 na miligarama 0,2 muri garama 100 z’urwo rubuto. Gusa, ngo izifite umuhondo mwinshi akaba arizo zikungahaye cyane . Vitamine E iboneka muri urwo rubuto, yo ngo ni nke cyane kuko ngo igera ku kigero cya miligarama 0,24 kuri garama 100.
Naho ku myunyu ngugu iboneka mu icunga, hari Kalisiyumu yihariye ubwayo garama 40 kuri garama 100 ziba zatanze ikigero ngenderwaho. Icunga rifite na Potasiyumu, Fosifori na Manyeziyumu iboneka muri urwo rubuto ku kigero kinini cyane. Ubutare (feri) iri ku kigero cya mg 0,3 kuri garama 100 ziba zafatiweho igipimo ngenderwaho. Mu icunga kandi habonekamo cuivre, Zinc, Manganeze, Iode ndetse na “Sélénium”, ibonekamo ibyitwa “ Fibres” biri ku kigero gihagije, kigera kuri 50%. Umumaro wazo akaba ari uwo gutuma amara akora neza bityo imyanda isigara ku byo umuntu aba yariye igasohoka nta ngorane.
Inkuru dukesha :
Mukagahizi Rose
imvaho nshya

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego