Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amasezerano mpuzamahanga abuza ivangura rishingiye ku gitsina

Amasezerano mpuzamahanga abuza ivangura rishingiye ku gitsina

Hari amasezerano mpuzamahanga abuza ivangura iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina aho usanga ashyigikira ko abantu bose bagira uburenganzira bungana hatitawe ku gitsina cy’abo.
Itangazo Mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu (D├ęclaration Universelle des Droits de l’Homme) ryo mu w’1948 risobanura neza mu ngingo yaryo ya mbere ko abantu bose,bavuka bangana, haba mu cyubahiro cyangwa mu burenganzira bwabo
Amasezerano mpuzamahanga ku iringanizwa ry’imishahara hagati y’umugabo n’umugore bakora akazi kamwe yo mu w’1951.
Amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano na politiki yo mu w’1966 mu ngingo yayo ya 2 ariko cyane cyane mu ngingo yayo ya 3 asobanura neza ko ibihugu byayashyizeho umukono bigomba guha uburenganzira bwose buyavugwamo n’abagabo ku buryo bungana. U Rwanda rwayemeje mu w’1975 .
Amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’ubukungu , imibereho myiza n’umuco yo mu w’1966 nayo mu ngingo yayo ya 3 asobanura ko uburenganzira buyavugwamo bugomba guhabwa ku buryo bungana abagabo n’abagore. U Rwanda rwayemeje mu w’1975.
Amasezerano mpuzamahanga yo guca ivangura iryo ariryo ryose rikorerwa abagore (CEDAW) yo muw’i 1979. Yemejwe n’ u Rwanda mu w’1980. Aya masezerano asaba buri gihugu gushyiraho urwego rugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kemena 2003 naryo rishimangira ishyirwaho rw’urwo rwego.
Mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, CEDAW niyo masezerano yonyine ahamya uburenganzira bw’umugore mu byerekeye gutwita no kubyara (reproductive rights) kandi agaragaza ko umuco n’amategeko gakondo bifite ingufu ,nyinshi mu birebana n’uruhare rw’umugore n’umugabo n’imibanire yabo mu rugo.
Amasezerano Nyafurika y’Uburenganzira bwa muntu n’abaturage abuza mbere na mbere ivangura iryo ariryo ryose ; mu ngingo yayo ya 18, igika cya 3 avuga ko ibihugu bitegetswe guca,ivangura rikorerwa abagore no kubungabunga uburenganzira bw’abagore n’abana nk’uko bivugwa mu mategeko mpuzamahanga.
Byakuwe muri raporo y’Inama yavugaga ku ruhare rwo kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’ abagore mu kubungabunga ubusungire bw’ingo n’umuryango nyarwanda muri rusange, ikaba yari yateguwe na Women’s Legal Rights Initiative
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego