Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amatara ayobora abakoresha umuhanda amaze imyaka 100 abayeho

Tariki ya 5 Kanama 1914, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo hashinzwe bwa mbere ku Isi hagati mu mihanda inyuranamo ibyuma biriho amatara ayobora abatwara imodoka bita mu gifaransa ‘Feux de signalisation’ benshi bita ‘feux rouge’ cyangwa mu cyongereza ‘Traffic lights’.

Igitekerezo cyo gushyiraho amatara yo kumuhanda ayobora abatwaye imodoka, cyazanwe n’umupolisi witwa Lester Wire wo mu mujyi wa Salt Lake City muri leta ya Utah mu 1912, aho yahisemo ko hakwifashishwa ibara ry’umutuku n’iry’icyatsi.
Ikompanyi American Traffic Signal Company ni yo yashyizeho amatara ya mbere mu muhanda wo mu mujyi wa Cleveland muri leta ya Ohio mu 1914. Yari afite amabara abiri (umutuku n’icyatsi) hamwe n’akamenyetso gasakuza iyo ibara rihindutse nk’uko umunyabugeni James Hoge yabitanzeho igitekerezo.
Amatara ayobora abakoresha umuhanda amaze imyaka 100 abayeho
Ubwo mu mujyi wa San Diego hashyirwaga 'feux rouges' mu 1940
Igitekerezo cya James Hoge cyatumye Polisi na sitasiyo zitandukanye zishinzwe kuzimya umuriro zibasha kugenzura ibimenyetso mu gihe cy’ubutabazi bwihuse.
‘Feux rouges’ za mbere zifite amabara atatu zahimbwe n’umupolisi witwa William Potts mu mujyi wa Detroit muri leta ya Michigan mu 1920. Bamwe mu batuye umujyi wa Ashville muri leta ya Ohio bemeza ko ari ho ha mbere hahimbiwe aya matara yo ku muhanda kuko ngo bayakoreshaga mu mahuriro y’imihanda mu 1932 birengangije ko i Cleveland yahageze mu 1914.
Amatara nk’aya yigenzura (automatic) yashyizweho muri Werurwe 1922 mu mujyi ya Houston muri leta ya Texas. Aya matara yageze ku mugabane w’u Burayi mu 1926 mu mujyi wa Piccadilly Circus mu Bwongereza.
Umujyi wa Toronto mu ntara ya Ontario muri Canada ni wo wa mbere washyize ikoranabuhanga rya mudasobwa mu gukoresha aya matara yo ku muhanda, aho byashyizwe mu buryo mu 1963.
Mu 1990 nibwo hahimbwe uburyo bushya bunifashishwa kugeza ubu bwo gushyiraho amasegonda cyangwa iminota kuri aya matara, ndetse hanashyirwaho ibirango bigenewe abagenzi basanzwe bakoresha amaguru.
Amatara ayobora abakoresha umuhanda amaze imyaka 100 abayeho

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego