Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

AMATEGEKO ICUMI Y'URUKUNDO.


AMATEGEKO ICUMI Y'URUKUNDO.
1. Ntuzahendahende re umuntu kugukunda cg kukwitaho
(affection) kuko bigira agaciro iyo nyiri ukubikora
bimwiviriye ku mutima.
2. Ntuzabeshye uwo ukunda ngo akunde yishime, ikiruta
uzamubwize ukuri ababare.
3. Ntuzarindire ko uwo ukunda akenera ko umufasha,
ahubwo uzanamufashe mbere y'uko abikenera.
4. Ntuzigere wibagirwa umukunzi wawe mu gihe yaguhaye
byinshi utagomba kwibagirwa.
5. Ntuzarutishe amafaranga urukundo, kuko hari ibyo
urukundo nyarwo rutanga amafaranga atabasha kugura.
6. Ntuzakunde umuntu ku bw'impuhwe, ahubwo
uzamugirire impuhwe ku bw'urukundo!
7. Urajye ucyaha uwo ukunda mwiherereye, nimugera mu
ruhame umurengere!
8. Urajye ushimishwa n'uko uwo ukunda akundwa
n'abandi kuko ni ikimenyetso cy'uko yakurutishije benshi.
9. Ntuzagishe inama abandi y'uwo ukwiye gukunda,
ikiruta uzabagishe inama y'uko ukwiye kumukunda.
10.Ntugahamye ko ushimisha uwo ukunda uko bikwiye
ahubwo uzabihamirizwa na nyirubwite.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego