Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amateka y’umwirabura wa mbere wize mu mashuri abanza yari yaragenewe abazungu gusa

Ruby Bridges ni we mwana w’umwirabura wa mbere wize mu mashuri abanza yagenewe abazungu gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibukwa tariki 14 Ugushyingo buri mwaka nk’intwari yanyuze mu bihe bikomeye by’ivanguraruhu. Kuwa 14 Ugushyingo mu 1960 ubwo abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bakomeje kwigaragambya baharanira uburenganzira bwabo, Perezida Eisenhower yafashe umwanzuro wo guha amahirwe abirabura bakemererwa kwiga mu bigo byiza byari byaragenewe abazungu gusa.
Icyo gihe umwana w’umukobwa w’umwirabura witwa Ruby Bridges yagiye kwiga muri kimwe muri ibyo bigo cyitwa William Frantz Elementary School cyo muri leta ya Lousiana.
Ababyeyi b’abana b’abazungu bigaga muri icyo kigo banze ko abana babo bigana n’umwiraburakazi, bavuga ko bazamwica maze akajya ajya kwiga arinzwe n’abapolisi.

Bridges avuye ku ishuri arinzwe n'abapolisi
Ruby akigera ku ishuri, mu rwego rwo kwigaragambya; ababyeyi b’abanyeshuri b’abazungu bahise bavana abana babo kuri iryo shuri n’abarimu hafi ya bose banga kongera kwigisha .
Umwarimu umwe gusa witwa Barbara Henry ni we wenyine wemeye kumwigisha. Ruby yabyukaga buri gitondo akajya kur ishuri afite ubwoba ko arahohoterwa ariko ntiyigeze asiba ishuri na rimwe .
Mu rugendo ajya ku ishuri baramutukaga, bakamutera ubwoba bamutega iminsi, bagerageje kumuroga inshuro 7 bituma nta kintu na kimwe yakozaga mu kanwa kidatetswe na nyina.
Hari umugore wigaragambyaga buri gitondo ku muryango w’ikigo afite igikinisho cy’abana (igipupe) cy’uruhinja rwirabura atwaye mu ngobyi, akamutega igihe yinjirira akamutuka bikomeye ariko ibyo byose ntibyamuciye intege.
Kubera ko yari amaze gusa nk’uhahamuka kubera ubwoba, nyina yamugiriye inama yo kuzajya agenda mu nzira asenga .
Kuri ubu Ruby Bridges afite umugabo n’abana bane. Ayoboye umuryango utegamiye kuri leta yashinze ukanamwitirirwa “Ruby Bridges Foundation”. Uyu muryango ugamije guteza imbere ubworoherane, ubwubahane no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose.
Yahimbiwe indirimbo yitwa “Ruby shoes” n’umuhanzi Lori Mc Kenna ndetse filime ivuga ku magorwa yahuye na yo mu mashuri abanza yitirirwa izina rye mu 1998.
Kuwa 8 Mutarama 2001 yahawe umudari w’ishimwe na Perezida Bill Clinton; Perezida Obama ataha ishusho imugaragaza akiri umwana aherekejwe n’abapolisi mu 2011.
Ruby Bridges tariki 21 Nzeri 2010
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego