Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Bwenge atereta inkumi

ESE BAGUTEYE INDOBO WAVUZE ANGANA GUTYA WABIGENZA UTE?

Bwenge: bite?? ese ufite
Umukunzi??? niba ari ntawe se ko
nifuza kubawe!!!!
Umukobwa: oya ntawe mfite kandi
ndumva ntanuwo nshaka!!
Bwenge: Muri Bibiliya ITANGIRIRO
2:18 handitswe ngo (kandi Uwiteka
Imana iravuga iti “sibyiza ko
uyu muntu aba wenyine, reka
muremere umufasha
umukwiriye)
Umukobwa: Yego ndabyumva, ariko
nyine sinkukunda!!
Bwenge: 1 YOHANA 4:8 (Udakunda
ntazi Imana kuko Imana ari
urukundo)
Umukobwa: None namenyante ko
ibyo umbwira ari ukuri
Bwenge: MATAYO 12:34b (Ibyuzuye
umutima nibyo akanwa kavuga)
Umukobwa: Ese none nigute
nakwemera ko ayo magambo
utarikuyaterwa nagahararo???
Bwenge: MARIKO 13:31 (ijuru n’isi.
bizashira, ariko amagambo
amagambo yanjye ntazashira nahato)
umukobwa: Ariko se kuki arinjye
wahisemo, hano hanze hari
abakobwa benshi cyane!!!???
Bwenge: IMIGANI 31:29 (abagore
benshi bagenza neza, Ariko weho
urabarusha bose)

Umukobwa: none se mubyukuri ni
iki gituma unkunda???

Bwenge: SALOMO 4:7 (uri mwiza
biheebuje mukunzi wanjye, Nta
nenge ufite)

Umukobwa:mhmm none byagenda
dute ndamutse nkubwiye ngo ” yego
ndabyemeye”???

Bwenge: ITANGIRIRO 2:24 (Ni cyo
gituma umuntu azasiga se na nyina
akabana N’umufasha we akaramata,
bombi bakaba umubiri umwe)

Umukobwa: Ariko se nkubaze????
nigute uzi imirongo yose ya bible
mumutwe???

Bwenge: YOSUWA 1:8 (Ibiri muri iki
gitabo ntukarorere kubihamisha
akanwa kawe, ahubwo ujye
ubitekereza ku manywa na nijoro
kugirango ubone uko ukurikiza
ibyanditswemo byose)

Umukobwa:yeweeee ndikumva
nanjye nahise nkukunda peeeee!!!

Bwenge: IBYAHISHUWE 22:21b
(amen!!!!)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego