Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Catherine Samba Panza, prezida wa Centrafrika

Catherine Samba Panza, prezida wa Centrafrika Catherine Samba Panza yatorewe kuyobora Centrafrika tariki ya 20 Mutarama, 2014 akaba ariwe mugore wa gatatu wabaye Prezida muri Afrika nyuma ya Joyce Mbanda wayoboye Malawi na Ellen Johnson Sirleaf uyobora Libéria.
Samba Panza yegukanye umwanya wa prezida ubwo yarushaga amajwi uwo bahataniraga uwo mwanya , Desire Kolingba, umuhungu w’uwahoze ari prezida wa Centrafrika ; Andre Kolingba wayoboye kuva 1981-1993)
Samba Panza yavukiye muri Fort Lamy( ubu ni N’Djamena muri Tchad) ku itariki ya 26 Kamena, 1956. Se wa Samba ni umunyakameruni naho nyina akaba umunyacentrafrika.
Samba yakuriye mu murwa mukuru wa Centrafrika Bangui nyuma aza kujya kwiga mu Bufaransa muri kaminuza ya Panthéon-Assas aho yize amategeko ndetse akurayo n’izindi mpamyabumenyi zitandukanye harimo iyo mu bijyanye n’itumanaho.
Mu 1990, Samba Panza yagarutse muri Centrafrika ubwo yararangije amashuri ye mu Bufaransa. Ageze muri Centrafrika yashinze sociyete y’ubwishingizi.
Muri Gicurasi, 2013 Samba yatorewe kuba Mayor wa Bangui ubwo hari hashize amezi abiri gusa umutwe wa Seleka warahiritse ubutegetsi bwa François Bozizé.
Nubwo Samba Panza ayobora Centrafrika, nta mutwe n’umwe wa politike abarizwamo. Umugabo we Cyriaque Samba Panza yari azwi cyane muri politike akaba yarabaye ministiri inshuro nyinshi ku ngoma ya André Kolingba na François Bozizé.
Usibye kuba ari prezida,Samba yabaye umunyamategeko aho yibandaga ku mategeko arengera abagore ndetse aba n’umucuruzi.
Samba azayobora kugeza muri 2015 ubwo manda ye y’inzibacyuho izaba irangiye hakabaho amatora.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego