Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Diyabete ikomeje guteza ubukene mu miryango

Bamwe mu barwayi ba Diyabete yo mu bwoko bwa mbere iterwa n’ubudahangarwa buke bw’umusemburo wa insuline mu mubiri, ndetse na Diyabete yo mu bwoko bwa 2 iterwa no kudakora neza kwa insuline, baravuga ko iyi ndwara ikomeje kubateza ubukene kuko kuyivuza bihenze.

Mukandahiro Françoise wo mu karere ka Nyarugenge, arera murumuna we urwaye Diyabete yo mu bwoko bwa mbere. Avuga ko yahagaritse kwiga kaminuza ageze mu mwaka wa 2 kubera kubura amafaranga y’ishuri bitewe n’uko bari bamaze kumubwira ko murumuna we azajya aterwa umusemburo wa insuline buri munsi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abarwayi ba Diyabete rifite abanyamuryango basaga ibihumbi 6, Gishoma Crispin, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko "mu Rwanda nibura umurwayi wa diyabete buri kwezi akoresha amafaranga ibihumbi 70 mu kwivuza”

Bamwe mu barwayi bibumbiye muri iryo shyirahamwe rikorera ku Kinamba mu Murenge wa Kacyiru ho mu karere ka Gasabo, bavuga ko ayo mafaranga ari menshi ku buryo bamwe muri bo batacyivuza.

Abarwayi ba diyabete bavuga ko kuba basigaye bahabwa imiti kuri mutuweli ari ikintu cyiza bashimira Leta, ariko bakongeraho ko n’ubundi iyi ndwara ikomeza kubakenesha kuko bisaba gufata imiti buri munsi.

Abarwayi ba diyabete batakaza amafaranga menshi kubera iyo ndwara ubwayo, ndetse n’ingaruka zayo aho usanga bibasirwa n’ubundi burwayi nk’ubuhumyi, indwara z’umutima, igicuri, imitsi, impyiko, gutakaza ibice by’umubiri cyangwa imyakura n’izindi.

Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abarwayi ba Diyabete, Gishoma Crispin, akaba asaba abantu ko bajya bipimisha hakiri kare kuko hari abayitindana bakayibwirwa n’uko bagezweho n’ingaruka zayo bigatuma kuyivuza bigorana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego