Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Dlamini zuma : umugore wa mbere wayoboye umuryango wa Afurika.

 Dlamini zuma : umugore wa mbere wayoboye umuryango wa Afurika. Nkosazana Dlamini Zuma niwe wabaye umuyobozi wa mbere w’umugore w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe(African Union Commission).Dlamini Zuma ni umunyapolitikekazi wo muri Afurika yepfo, yavutse tariki ya 27 Mutarama 1949.
Yarwanije ivanguraruhu ry’abirabura n’abazungu rizwi ku izina rya Apartheid.Yabaye minisiti w’ubuzima ku buyobozi bwa Nelson M andela mu gihe cy’imyaka itanu kuva 1994 kugeza 1999.Yabaye kandi minisitiri w’ububanye n’amahanga ku buyobozi bwaThabo Mbeki. Ku buyobozi bw’uwahoze ari umugabo we Jacob Xuma yagizwe minisitiri w’imbere mu gihugu.
Nubwo Dlamini Zuma yavutse mu gihe umugore yari uwo gukora imirimo yo mu rugo ntakwiga no kugira ijambo ku bantu b’i gitsina gore we yarenze ayo mateka arwanira uburenganzira kuri bose.
Itariki itazibagira mu mateka y’uyu mugore Dlamini zuma ni itarikiya 15 Nyakanga 2012 ubwo yatorerwa kuba umunyabanga w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe , ubwo yari atowe nk’umugore wa mbere wari uyoboye uwo muryango kuva washingwa .Akaba yaratangiye imirimo ye ku itariki ya 15 Kanama 2012.
Uyu mugore yagiye arangwa no gukora ndetse no gusohoza inshingano ze neza ku myanya yose yagiye ashyirwamo nk’uko byemejwe n’abayobozi batandukanye muri Afurika yepfo.
Mu gihe yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagize uruhare mu guteza imbere amategeko arengera uburenganzira bwa muntu (human rigts), umutekano ndetse n’amahoro ndetse yanagejeje umugabane w’afurika ku iterambere ritandukanye.
Madamu Dlamini Zuma yigeze kuba umufasha wa Jacob Zuma igihe yari Vice president wa Afrika Yepfo. Tubibutse ko Madamu Dlamini aherutse mu Rwanda mu ihuriro ry’abagore babarizwa mu nteko zishinga mategeko yabaye hagati y’itari ya 1n’iya 3 Nyakanga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego