Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Dore ibaruwa Joriji yandikiye umwana we

Dore ibaruwa Joriji yandikiye
umwana we:
Ku mwana wanjye nkunda cyane
uraho?? Nkwandikiye buhoro buhoro
kuko nsanzwe nzi ko udasoma vuba
vuba.
Nubona iyi baruwa uzambwire.
Nutayibona kandi nabwo uzambwire.
Nta makuru menshi mfite, n'ubwo
nabuze aho mpera kubera ubwinshi
bw'ibyo nshaka kukubwira.
Ariko di, uziko ntaheruka kubona
nyokorome Isidore kuva yapfa!?? Nta
gakuru ke mfite pe! Mukuru wawe
nawe aherutse kwibaruka no kubyara
umwana, ariko sinamenya niba uri
tante we cyangwa oncle we, kuko
ntaramenya igitsina cy'umwana.
Rya koti ryawe wari wibagiwe
narikohereje mu iposita ariko kubera
ko ryari rifite ibipesu biremereye,
narabiciye mbishyira mu mifuka
y'ikote ntuzabite, nangaga ko
bimpenda.
Nari nibagiwe kukubwira ko nabonye
akazi k'ikirenga aho ndi hejuru
y'abantu ibihumbi n'ibihumbi, fora
ni akahe? Apu ntuzi gufindura:
nsigaye ntema pasiparama
(passiparum) ku irimbi.
Mba nkoherereje udufaranga ariko
mbyibutse namaze gufunga ibahasha
wihangane! Yari papa wawe
ugukunda! Joriji Baneti!!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego