Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

DRC:Guhezwa muri politiki kw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda si ukwa none kumaze imyaka n’imyaka

by www.amakururwanda.com

 Akato gahabwa Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ntago ari ako muri iki gihe kuko bimaze imyaka myinshi cyane. Dusubiye inyuma mu mateka, hagati ya 1957 na 1958 Abanyarwanda barushijeho kwiyongera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu nama y’intara yateranye muri Gicurasi 1959, umushefu witwa Andre Kalinda yasabye abayobozi b’abakoloni muri Kivu kudaha abimukira uburenganzira bwo gutorwa mu matora rusange, ahubwo asaba ko abajyanama b’Abanyarwanda ari we wajya abihitiramo kandi umubare wabo ukaba muto ugereranyije n’Abahunde.
Kuva tariki 9 kugeza 11 Ukwakira 1959, Albert Kalinda, umuhungu wa shefu Andre Kalinda, yazengurutse mu bice bya Washali Bafuna, Washali Mukoto na Washali Kayembe agenda ashyikiriza abayobozi baho inyandiko zivuga ko Abanyarwanda batuye muri ibi bice nta burenganzira bafite bwo gutora mu matora yari ateganyijwe muri Gicurasi 1960.
Aba bayobozi banze gushyira umukono kuri iyi nyandiko, bavuga ko Abanyarwanda bagize 80% by’abaturage babo, kandi bamwe muri bo bakaba bari bamaze hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana muri ibi bice.
Guhezwa muri politiki kw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda si ukwa none kumaze imyaka n’imyaka
Aha ni mu misozi ya Masisi hari hatuwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda batari bake
Ubuyobozi bwahise busohora icyemezo (Ordonnance législative n° 25/552 du 6 novembre 1959 ) giha Abanyarwanda uburenganzira bwo gutora no kuba abajyanama muri teritwari, komini, mu mujyi no mu Ntara.
Ku itariki ya 25 Weurwe 1962, abahagarariye amoko y’Abanande n’Abanyanga bashyize umukono ku masezerano basaba ko hashingwa Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ariko Abahutu n’Abatutsi barabibahisha. Ibi byatumye aba nabo (Abahutu n’Abatutsi) bategura inyandiko yamagana ubu busabe.
Icyo gihe nibwo abakuru b’Abanande, Abahunde n’Abanyanga bahise batangira gukwirakwiza amakuru avuga ko amoko y’abahutu n’Abatutsi adashaka kuba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuko ngo bashakaga kwiyomora kuri Congo bagasubira kubarizwa ku Rwanda.
Aba bakuru b’aya moko kandi bahise banatangira kwibasira uwitwa Marcel Bisukiro, wari Minisitiri w’Ubucuruzi bwo hanze, bamushinja kuba umunyarwanda, kuba yarashatse kugurisha Pariki y’igihugu ya Albert (Parc National Albert), kugira icapiro na Hotel Riviera i Bukavu no gushaka kuzana amatwara ya gikomunisiti.
Icyari kigamijwe cyari ukubuza amoko y’Abahutu n’Abatutsi (Abanyarwanda)kujya mu bikorwa bya politiki, guhanagura izina rya Bisukiro ku rutonde rw’abaminisitiri no gukora iperereza ku bikorwa bye by’ubucuruzi nk’uko bigaragara mu gitabo “Masisi restera –t-il toujours dans la province du Nord Kivu?” Cya Batibuka J.
Twibutse ko impaka ku guheza abantu bishingiye ku moko byagiye byifashishwa n’abanyapolitiki mu mbwirwaruhame zabo kuva Congo yabona ubwigenge.
Umwaka wa 1962 ukaba ariwo ntangiriro y’ibyago by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuko ari bwo hatangiye kubaho guhangana hagati y’abifuzaga ko haba Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’abatarabishakaga biganjemo Abanyarwanda.
Abanyarwanda bahoraga bibuka ikiyaga cya Lac Vert giherereye hafi ya Mugunga mu birometero 15 uvuye I Goma, kuko ngo ariho benshi muri bo biciwe bakajugunywa muri iki kiyaga.
LAC VERT
Lac Vert
Intambara yiswe ya Kanyarwanda yadutse mu byumweru byakurikiye ishingwa ry’intara nshya, yaguyemo abantu batari bake cyane cyane ahitwa Mukoto muri sheferi ya Bashali Keyembe. Ibintu byarushijeho gukomera hagati ya 1963 na 1964, ubwo hazaga umutwe w’inyeshyamba za Mulele, muri teritwari ya Masisi yayoborwaga na Kakule Gustave, abantu benshi bakaba barishwe.
Ubutaha tuzabagezaho amateka y’ukuntu Abanyarwanda bagiye bagera muri Congo kuva mu 1885 no mu gihe cy’ubukoloni aho bagendaga bajyanwa n’abazungu babakoreshaga imirimo y’agahato mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

imirasire.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego