Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ellen Johnson Sirleaf, perezida wa mbere w’umugore muri Afrika


Ellen Johnson Sirleaf, perezida wa mbere w’umugore muri Afrika
Ellen Johnson Sirleaf prezida wa Liberia, niwe mugore wa mbere wabaye prezida ku mugabane w’Afrika nyuma yo gutsinda amatora yo muri 2005, agatangira akazi kuri 16 mutarama 2006 ndetse akongera no gutorwa muri 2011.
Nubwo Liberia imaze kuzahazwa n’icyorezo cya Ebola, Ellen yari amaze gukora akazi katoroshye dore ko yatangiye kuyobora Liberia ivuye mu bihe bikomeye by’intambara y’isubiranamo ry’abaturage yatangiye mu 1989 igeza muri 2003. Intambara yo muri icyo gihugu yahitanye abaturage bagera ku bihumbi 250, abandi amamiliyoni bahinduka impunzi.
Ellen Johnson Sirleaf yavutse ku itariki 29 Ukwakira,1938. Ku myaka 17 nibwo yashyingiranywe na Johnson Sirleaf ariko ntibyamubujije gukomeza amashuri ye aho mu 1964 yagiye muri Amerika agakurayo impamyabumenyi mu icungamutungo muri Madison Business College ndetse muri 1970 abona indi mpamyabumenyi mu by’ubukungu ayikuye muri Colorado University, naho mu 1971 ajya muri kaminuza ya Havard abona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi( administration publique).
Ellen ni umwe mu banyamuryango ba Alpha Kappa Alpha Sorority, umuryango wo gufasha washinzwe n’abagore b’abirabura mu 1908.
Ubwo Ellen yarari muri Amerika yaje guhinduka umuyoboke w’itorero ry’abametodiste . umugabo wa Ellen yari umusinzi agakunda kumujujubya we n’abana ndetse ngo ubwo Ellen yakoraga muri Ministeri y’imari yigeze kuza kumukubita ngo kuko yabonaga atinda gutaha.
Ellen yabaye umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’imari kuva mu 1972 kugeza mu 1978. Mu 1979 Ellen yaje kuba ministri w’imari kugeza mu 1980.
Kuva 1980 kugeza mu 1997, Ellen yari ari mu buhungiro bitewe n’imyivumbagatanyo yari iri mu gihugu itewe na coup d’etat yakorewe prezida William Richard ikozwe na Samuel Doe.
Kuva mu 1992 kugeza mu 1997, Ellen yayoboye PNUD( programmes des nations unies pour le développement) muri Afrika.
Mu 1997, Ellen yabaye umuyobozi w’ishyaka ry’ubumwe (Parti de l’unité)
Hagati ya 2004 na 2005 Ellen yabaye prezida wa komisiyo y’imiyoborere myiza ndetse mu kwezi k’ Ugushyingo 2005 aza gutsinda amatora ku myanya wa prezida wa Liberia.
Ku bw’umurimo utoroshye Perezida Ellen Johnson Sirleaf yakoze wo kongera kubanisha abaturage be, muri 2011 yahawe igikombe cy’amahoro kitiriwe Nobel “Nobel Peace Prize.” Yanahawe igikombe cya “Indira Gandhi Prize” ku wa 12 nzeri 2012, akaba yaragihawe na Perezida w’Ubuhindi Pranab Mukherjee kubera guteza imbere amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge.

Source : Wikipedia
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego