Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ensemble y’umweru n’umukara

Style Umweru n’umukara “Noir BlanC” ; ni umwihariko wa model tubagezaho iki cyumweru. Aya amabara abumbatiye andi yose. Akaba ari n’amabara ajyana hamwe mu buryo bwihariye, bw’ihame kandi burimbitse. Umweru n’umukara n’amabara akoreshwa cyane cyane ku myenda y’ibirori n’iminsi mikuru ndetse cyane cyane n’iyakazi .Byongeye kandi aya mabara iyo ahujwe neza, atanga isura ikeye kandi yiyubashye.
Iyi model, ni kositimu y’ijipo n’ikote rito, n’ijipo ngufi kandi byegereye umubiri, bidodeye ku rugero(couture sur mesure). Bidozwe mu gitambaro cya Coton itarimo polyester .
Iri koti rifite amaboko magufi n’ ikora rigari kandi rirangaje mu ijosi, n’agace gato ko mu mugongo bifasha kwisanzura no guhumeka. Iri kora kandi rikoze n’utundi dukora dutodekanye tugiye dusumbana mu bunini nkuko bigaragazwa n’amabara uko anyuranyemo : uhereye ku mweru, umukara hagasoza umweru na none. Ikindi gice kigizwe n’umweru kegereye imbavu neza (nkuko twabivuze ubushize ni mu rwego rwo gushushanya umubyimba, kimwe mu iphundo ry’ubwiza ku gitsina gore) naho ahasoza hakajyaho igice cy’umwenda (bande) kigiye gikubakubye (bande en Plies) . aka gace kakaba karekuye uhereye mu mpere z’imbavu. Ijipo nayo ikaba idoze mu ibara y’umweru izozejwe n’akabara k’umukara. Idoze ku buryo bwegereye kuva ku mayunguyungu ugana umuzenguruko w’ibibero (hanche) naho ahagana ku musozo ikarekura.
Igihe ugiye nko kukazi ko mu biro by’imwihariko, usohotse ariko bijyanye nabwo n’akazi cyangwa se ibindi birori nabyo ariko bijyanye n’akazi, iyi model n’imwe muzo ugirwa inama kwambara.Kakurikijwe amabara yayo ni byiza na none gushaka ibijyanye nabyo (accessoires) zifite amabara yuzuzanya nayo umweru cyangwa umukara. Ariko na none birashoboka ko wahitamo ibyo ujyanisha byirindi bara ritari umweru cyangwa umukara ariko ukitondera iryo bara kuri buri kijyanisho wafashe.
Urugero umutuku ni ibara ryiza cyane rishobora kujyanishwa n’aya mabara agize umwenda. Ushobora kwambara inkweto z’umutuku n’isakoshe y’umutuku. Iyo mituku igomba kuba yerurutse cyangwa yijimye mu buryo bumwe ijana ku ijana. Ubashije kubona biju (bijout) bijyanye yiryo bara ry’umutuku nabyo bisa neza yaba ari akarusho. Bitabaye ibyo fata biju za zahabu, argent cyangwa diamant n’izindi zegereye aho.
Birabujijwe kujyanishaho inigi cyangwa amaherena atendera cyane. Hitamo urunigi ruto ruzengurutse rwegereye ijosi n’ amaherena mato afashe ku gutwi.
Niba ufite imisatsi ushobora kuyisokoza irekuye cyangwa itendeye nta kibazo. Icyangombwa igomba kuba ifite isuku kandi isize amavuta ahagije.
Niba ushizeho maquillage, reba ko ingihe zawe ziconze neza singombwa gushyiramo tiro niba ufite ingohe zigaragara. Hejuru y’amaso ntacyo uhaziga ahubwo isige ibara ry’umutuku ku munwa ryonyine nta tiro ushyiraho. Ushobora no gushyiraho nawe amavuta yabigenewe yo mumunwa adafite ibara (labelo cyangwa lip stick) gusa ubaye udashatse gukoresha ibara ku munwa.
Iyi moderi yahimbwe na Colombe,
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego