Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ese birakwiriye gutora Miss mu mashuri yisumbuye ?

Ese birakwiriye gutora Miss mu mashuri yisumbuye ? Gutora ba nyampinga na ba rudasumbwa bimenyerewe mu mashuri makuru na za kaminuza kuri ubu bimaze no kukwira mu mashuri yisumbuye gusa bamwe ngo ntibemeranya n’uwo muco wadutse mu mashuri yisumbuye.
Bamwe mu bo twaganiriye nabo bari mu ngeri zitandukanye haba mu kigero cy’imyaka ndetse n’imirimo bakora, ariko nkuko badatungarije bamwe muri bo usanga batumva neza ukuntu abana bo mu mashuri yisumbuye batorerwa kuba ba nyampinga.
Uwamwezi Betty ni umubyeyi ufite imyaka 42 atuye mu mugi wa Kigali ariko ngo kuri we asanga gutora ba nyampinga mu mashuri yisumbuye ari kimwe mu birangaza abana.
Betty yagize ati “ maze iminsi numva ngo ku bigo by’amashuri yisumbuye batora abakobwa beza ariko jye mbona ko baba bari kwigisha abana uburangare kuko baba bakiri bato bari no ku kigero gifite amaraso ashyushye bakaba batangira kwitwara nabi ngo nuko bababwira ko ari beza”
Alice we ni umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ngo ariko kuri we abona ko gutora ba nyampinga mu mashuri ntacyo bitwaye ngo kuko bituma abakobwa batinyuka bakanatangira kwitoza kubahiriza inshingano bakiri bato.
Alphonse nawe ni umwe mu babyeyi bamaganira kure ibyo gutora ba nyampinga mu mashuri yagize ati: “Jye numva biriya bya ba Miss bikwiye gukorwa muri za kaminuza gusa cyangwa se hanze ya zo ku bantu bagejeje imyaka yo kwigenga, naho rwose biriya byo mu mashuri yisumbuye byo nibyo kutwicira abana bakiri bato”
Uyu mubyeyi ugaragaza ko atishimira ibi bikorwa, yasabye Ministre y’Uburezi gukurikirana abayobozi b’ibigo bemerera ibikorwa nk’ibi ku bana batujuje imyaka y’ubukure, aho avuga ko ahubwo bashaka ikindi gikorwa cy’abafasha mu masomo nk’ibiganiro mpaka(debate) n’indi myidagaduro ibafasha kuruhuka.
Claudette Akimpaye ni umukobwa wiga muri kaminuza, kuri we ngo abona ko gutora ba nyampinga mu mashuri yisumbuye ntacyo bitwaye ,ko ahubwo ikibazo ari uko biba bari ku ishuri bikaba byababuza kwiga neza bari mu myiteguro ndetse bikaba byabakururira kwitwara uko badasanzwe bitwara ngo bakunde bagaragare nka ba nyampinga, uyu mukobwa akaba yifuza ko byajya biba mu biruhuko.
Nubwo gutorwa kwa ba nyampinga mu mashuri yisumbuye bitavugwaho rumwe, mu mashuri birakorwa ndetse hakaba haranatowe nyampinga uhagarariye abandi , akaba yitwa Umutoni Barbine wiga muri Lycee de Kigali.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego