Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

ESE UMUKOBWA YIHANAGUJE ISUME YAGIYEHO AMASOHORO Y’UMUHUNGU YATWARA INDA?

Emma Claudine wrote a new note: ESE UMUKOBWA YIHANAGUJE ISUME YAGIYEHO AMASOHORO Y’UMUHUNGU YATWARA INDA?

Uko bimeze:

    Iyi sume umuhungu amaze kuyisohoreraho
    Ako kanya umukobwa ayihanaguje ku gitsina

Kugirango turebe niba yatwita, dore ibyo kuzirikana:


1.   Ingano y'amasohoro mazima ni hafi ya ml 5. Ni akayiko gato k’icyayi. Iyo abaye make, munsi ya ml 2, umuhungu/umugabo ntiyatera inda. Niba aya masohoro yuzuye akayiko uyamennye ku isume, byanze bikunze amwe arayinjiramo. Umukobwa niyihanagura, hari amwisigaho (ariyo ashobora kuba yakwinjira niba yayisize ku mwenge), andi asigare ku isume.


2.   Intangangabo ziri mu masohoro zigomba kuba ziri hagati ya miliyoni 40 na 200. Iyo zibaye nkeya, uyu mugabo uzigira ntiyatera inda. Niba amasohoro yabanje kumeneka ku isume, umubare w’intanga ziri bugere ku myanya myibarukiro y’umukobwa ni nke kuko izindi zasigaye ku isume, izindi akaba yazisize ahandi hatari ku mwinjiriro w'inda ibyara neza neza.


3.   Urugendo intangangabo zikora zisanga intangangore mu muyoborantanga kuko ariho habera isama: Ubusanzwe rutangirira hafi y’inkondo y’umura kuko ariho ziba zasizwe n’igitsinagabo. Mu kwihanaguza isume, izi ntanga ziraba zigiye gutangirira urugendo ku mwenge w’inda ibyara, aho kururutangirira hafi y’inkondo y’umura.


UMWANZURO:

Umukobwa yihanaguje isume yagiyeho amasohoro y’umuhungu NTABWO YASAMA. Aramutse asamye kubera ibingibi, haba habayeho igitangaza cy’Uwiteka, gisa n’icyabayeho igihe Mariya yasamaga Yezu kandi atarabonanye n’umugabo.

Murakoze.

Source: Emma Claudine

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego