Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Folorunsho, umwiraburakazi ukize cyane ku isi

Folorunsho Alakija ni umugore ukora business muri Nigeriya akaba amaze kwigwizaho imitungo myinshi kugeza aho asimbura Oprah ku mwanya wa mbere mu bagore b’abirabura bakize cyane ku isi.
Folorunsho yavutse mu mwaka wa 1951 avukira mu muryango wa shefu L.A. Ogbara mu mujyi wa Lagos. Folorunso imirimo ye ya business yibanda cyane mu bijyane n’imurika ry’imideli, amavuta ya petroli no kwandika.
Folorunsho ni umuyobozi mukuru wa sosiyte ikora ibijyane no gusohora inyandiko( printing) yitwa “Rose of Sharon Group”. Alakija ntakora muri iyo sosiyete gusa kuko ari n’umuyobozi wungirije wa sosiyete yitwa Famfa Oil Limited.
Alakija niwe mugore wa mbere ukize muri Nigeriya aho abarirwa amadolari agera kuri miliyard 2,5. Muri uyu mwaka wa 2014 ikinyamakuru Forbes cyashyize Alakija ku mwanya wa 96 mu bagore bakomeye ku isi.
Ku myaka irindwi gusa Folorunsho yajyanywe mu Bwongereza aho yari agiye gukurikirana amasomo mu mashuri abanza mu ishuri ry’abakobwa rya Dinorben School. Arangije amashuri abanza yagarutse muri Nigeriya aho yakomereje amashuri ye mu ishuri ryisumbuye ry’Abasilamu ryo muri leta ya Sagam.
Ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, Folorunsho yasubuye hanze ajya kwiga ubunyamabanga muri kaminuza ya Pitman’s Central College iba mu mujyi wa London. Folorunso kandi yize ibijyane no gutegura imideli mu ishuri ry’abanyamerika riba London .
Folorunsho yatangiye imirimo ye mu 1974 ubwo yari umunyamabanga nshingwabikorwa muri Sijuade Enterprises.
Nyuma yaho yaje kujya gukora muri banki ya mbere y’igihugu ya Chicago. Avuye muri iyo Banki , atangira kompanyi y’ubudozi yitwa supreme Stitches. Iyo kompanyi yarakomeye cyane nyuma iza guhindurirwa izina yitwa Rose of Sharon House of Fashion.
Iyi kompanyi y’ubudozi n’imideli ya Folorunsho, ifasha imfubyi n’abapfakazi mu kubaha amafaranga y’inguzanyo abafasha kwiga no gukora indi mirimo y’ubucuruzi yo kwikura mu bukene.
Folorunsho yaje kugirwa umuyobozi w’ihuriro ry’abategura imurika ry’imideli muri Nigeriya ( FADAN) akaba yaramenyekanishije umuco wa Nigeriya abinyujije mu gutegura imurika ry’imideli ikomoka muri Nigeriya.
Mu 1993 Folorunsho yasabye kwinjira mu bucukuzi bwa petolori aza kwemererwa niko guhita atangiza kompanyi yitwa Famfa limited. Muri Nzeli mu 1996, Alakija yasinye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi yitwa Star Deep Water Petroleum Limited ndetse ahita agirwa n’umwe mu bajyanama b’iyi kompanyi.
Mu buzima busanzwe Folorunsho yashakanye n’umunyamategeko Modupe Alakija mu 1976 bakaba bafitanye abana b’abahungu bane.
Ku bw’imitungo Folorunsho yibutseho, bivugwa ko asimbura Oprah ku mwanya wa mbere w’umugore w’umwirabura ukize ku isi.
Sources : Wikipedia
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego