Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gufasha umwana kwitegura gutangira ishuri

Fasha umwana wawe kwitegura ishuri. Itegura ry’umwana wawe ku itangira ry’ishuri ritangira kare cyane. Ushobora gufasha umwana wawe witondera ibintu bitandukanye:
Ubumenyi rusange: Igisha umwana wawe amerekezo y’aho atuye, nomero za telefoni, amazina yose ndetse n’itariki y’amavuko. Niba umwana wawe akubajije ibibazo bijyanye n’isi, gerageza kubisubiza uko ushoboye kose, cyangwa ujyane uwo umwana mwisomero ashakishe ibisubizo.
Kwiyitaho: Umwana wawe agomba kumenya kwiyambika ndetse no kwiyambura, kumenya gukoresha ibipesu, ndetse n’utundi dukoresho. Yakagombye kandi kuba yaramaze kwiga kwifungira ubwe udushumi tw’inkweto. Abana bo mucyiciro cyambere, bakeneye kandi kumenya kwimyira ubwabo, no kwijyana mu rwiherero.
Gutunganya ibimwerekeye: Imyimbaro y’umwana  yose, aho iba ndetse n’ibindi, bigomba kuba bikeye. Ereka umwana aho buri kintu kiba kandi ajye ahora abyibuka, ibi bizatuma bimworohera gushyira ibintu bye kuri gahunda najya mu ishuri. Igisha umwana wawe kwita kubye, ubwo uzaba ucunguye amafaranga mu kumwigisha ubuzima bwo mu bwana, bw’ingenzi.
Fungurira umwana neza: Umwana akora neza ku ishuri iyo abona icyica isari mu gitondo ndetse n’ifunguro rya saa sita byose bimeze neza cyane. Umugati umwe ndetse n’urubuto rumwe birahagije kumwana, ariko iyo agaruka murugo gufata ifunguro rya kumanywa. Niba ari ahantu hatamwemerera ibyo, mwongerereho undi mugati ndetse n’utoyobe, hamwe n’izindi mbuto zose wabona. Ibi birasa n’aho aribyo byoroshye kurusha kumuterera uruhago rw’amafiriti ndetse n’ibindi binyobwa bihambaye, ariko akagati ndetse n’agacupa k’umutobe w’imbuto cynagwa se k’amazi, nibyo bihendutse kandi byiza ku mwana wawe.
Menya kurushaho ibijyanye n’ibyo abana bato bakenera, iyo batangiye icyiciro cya mbere.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego