Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gukora ibintu mu buryo butandukanye: ibi bivuze iki ku bucuruzi bwawe?

Mugihe ushaka ko ubucuruzi bwawe bwi ngengwa bihe butera imbere bukaba ubucuruzi buharaho, bisaba ko ukora ibintu mu buryo butandukanye. Ibi byaba bivuze iki ku bucuruzi bwawe? Ugomba kwitondera ibi bikurikira:

 
Shakira ubucuruzi bwawe ubuzima gatozi
 
Abakorana nawe ubucuruzi bemewe n’amategeko baba bashaka kubona ubucuruzi bwawe bwemewe n’amategeko. Ukeneye kugaragaza ko ibyo ukora bitandukankye nawe ko bifite ubuzima gatozi nawe ukagira ubwawe. Ukeneye umwa vocat kugirango akungure inama ku bucuruzi ushaka gukora. Igihe umaze kubona ibyangombwa byose bijyanye n’ubucuruzi ushaka bifate ko leta n’izindi nzego zose zizi ubwo bucuruzi bwawe. Icyo gihe rero bivuze ko ugomba guzajya utanga imisoro, amaraporo ya buri mwaka, n’ibindi byangombwa bizagusaba kubitaho umwanya n’amafaranga.
 
Bika amadosiye y’icungamari nkuko bitegangywa n’amategeko. Abantu n’abandi bacuruzi cyane cyane abakuguza cyangwa se abaguha ibikoresho bazakenera kumenya uko wunguka cyangwase uhomba kugirango bakomeze kukugirira ikizere.
 
Ugomba kubika amadosiye ajyanye n’ubucuruzi bwawe uyatandukanyije nibindi bintu bitajyanye nabwo. Hari igihe biba ngombwa ko ubucuruzi bwawe bukorerwa igenzura n’ikigo gishinzwe imisoro cyangwa se aba auditeur bigenga. Kubibika neza bishobora kuguhenda kubera ko bikenera ubumenyi bw’inzobere mw’icungamari n’icunga mutungo, abacuruzi benshi ibyo ntabwo bakunze kubimenya bivuze ko bagomba kugira abacunga mari mu bucuruzi bwabo. Kugukorera igenzura ry’umutungo byonyine byagutwara ibihumbi byinshi bya mafaranga, bikurikije uko ubucuruzi bwawe bumeze.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego