Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gusaba kazi:Inama ku ibazwa

Kugirango ubazwe neza ugomba kuba witeguye.  Ibi nibyo ukenera gukora

Hafi y’icyumweru mbere y’ibazwa
Tekereza ku mpamvu ushaka akazi: andika impamvu 3 ushaka  unitegure kuzisobanurira umukoresha.
Imenyereze ibazwa:
Saba inshuti yawe cyangwa umuvandimwe mubazanya hagati yanyu harimo gusuhuzanya.
Menya aho ugiye gusaba akazi.
Kora ubushakashatsi kuri company mbere y’uko ubazwa, hamagara ku biro bikuru bakohererze amakuru. Gerageza ubone amakuru ahagije yerekeranywe n’ikigo muri rusange nakazi urimo gusaba by’umwihariko. Ushobora kubona amakuru yose ukeneye ukoreshesheje urubuga rwa internet rw’icyo kigo, cyangwase nogusura aho bakorera kugirango muganire urusheho kumenya ikigo.   Mugihe umaze kubona ayomakuru yingenzi, yagufasha kumenya impamvu ki wumva ukeneye ako kazi, umwanya wakoramo neza n’icyo wabamarira baramutse baguhaye akazi. Umaze gusobanukirwa neza n’ibyerekeranye n’ikigo nakazi ushaka, ikorere igeregezwa hamwe n’inshuti cyangwase umuntu w’uryango wawe akubaza nkaho ariwe mukoresha urebe uko wabyifatamo. Ushobora nokureba ibibazo bike byingenzi ushobora nawe kubaza ababaza. Abakoresha bashimishwa cyane iyo uvugana ubuhanga kubigo cyangwase imishinga bayobora. Tegura urugendo rwawe rwo kujya kubazwa kandi ugende kare. Byagufasha kwirinda ibizazane byo munzira. Byaba byiza ugeze aho ubarizwa hasigaye nk’iminota icumi kugirango uruhuke kandi wishyire mumutuzo.

Kumenya uko uzabyitwaramo.
Menya neza aho ugiye gukorera ibazwa uko uzahagera n’umwanya bizagutwara, buri gihe ujye ushyiraho igihe cy’inyongera cyo kuhagera
Umunsi w’ibazwa
Ambara neza. Ikote na karuvati bigaragara neza kubagabo, naho kubagore nabo bakambara ikote n’ijipo bisa. Abagore bakwirinda kwambara utujipo tugufi cyangwase udupantalo tubagaragaza cyane ingingo. Abagabo bagaragara neza bogoshe neza ubwanywa n’imisasti. N’abagore nabo bagatunganya imisatsi yabo kugirango igaragare neza. Rebako inzara zawe zikase neza kandi ko n’umwuka uhumeka umeze neza. wirya utubombo cyangwa utundi tuntu igihe urimo kubazwa. Itwaze copi y’umwirondoro wawe, n’urupapuro hamwe n’ikaramu kubera ko hari igihe byagusaba kugira icyo wandika. Suhuza ababaza kandi geregeza kubareba mumaso. Nibyiza ko wasubiza ibibazo neza kandi ukoresha ururimi ruzwi, atari izi zinzaduka.
Itondere ibikubazwa n’ibyo usubiza: Nibyiza kugaragariza umukoresha ko ukeneye cyane ako kazi kandi ko wizeye ko ufite ubushobozi bwo kugakora.
Subiza neza ibibazo mukuri kandi wirinde gusebanya no kuvuga nabi abahoze ari abakoresha bawe cyangwase akazi kawe. Abakoresha benshi, bagira impungenge kubantu nkabo kuko ari nako bazabavuga igihe bazajya kugashaka ahandi. Baza abashinzwe kukubaza ibibazo bijyanye n’ubushakashatsi wakoze kuri icyo kigo.
Ibuka kubashimira kubw’umwanya bakoresheje baganira nawe noneho ubasezere ubakora mubinza.
Mu ibazwa 
Suhuza abantu:  intoki zawe zigomba kuba zidasusumira kandi ntizinababaze mu isuhuza.
Ubitegereze: niba wumva utameze neza kubitegereza wareba mu mpanga zabo
Kuvuga neza: nyuma iyibutse kuvuga utuje kandi ukavuga buri jambo neza.  Gubiza ikibazo cyose kandi utabeshya, ariko ntiwizimbe mu magambo
Menya ibyaho usaba akazi: wakagombye mu byuvuga kugaragaza ko hari icyo uzi kuri company n’akamaro wayimarira mu byo ikora.
Garagaza ko usa n’ufite inyungu: tega amatwi ibyo umukoresha avuga, iyo utabyitayeho bigaragaza ko utazaba umukozi mwiza

Baza ibibazo; Tega amatwi ibyo bavuga unatekereze ku bibazo ushobora kubaza (kubijyanyae na companyi, akazi n’ibindi).
Niyo mpamvu umukoresha azakubaza niba hari ikibazo ufite ninaho azahera amenya ko wakurikiraga kandi unabifitemo inyungu.
Bashimire kumwanya wabo: barangiza byitegereze wongere unabasuhuze bashimire unababwire ko utegerezanye amatsiko igisubizo cyawe.

Ibazwa rirangiye: Ohereza inyandiko ishimira abakubazaga mbere ya masaha 24 nanone wongera kubashimira kubwumwanya bakoresheje kandi unabashimira ko baguhisemo.
Waba ujya kubazwa cyagwase gutangira akazi gashya, nibyiza ko wambara neza. Ibyo wambaye nicyo kintu cya mbere umukoresha ari burebe, ushobora kuba ubifashe nabi ariko rero nukuri. Abantu bakubonamo icyo uricyo bakurikije imyambarire yawe.
Ibivuzwe haruguru rero nukuri nomugihe ugiye gutangira akazi gashya, abakozi bagenzi bawe bakubonera ku myambarire.

Ibyagufasha kugirango wambare uberwe:
  Ku bagabo
Ikote na karuvati, mumabara amwe (bitavangavanze)
Mugihe udafite ikote, ambara ipantalo n’ishati yumweru ifite amaboko maremare ushyireho  karuvati mugihe uyifite.
Ambara inkweto ziteye neza umuti.
Karuvati yawe n’umukandara bigomba kuba bijyana.
Reba ko wiyogoshesheje neza, niba ufite ubwanwa nabwo butunganye neza.
Ku bagore
Ikote cyangwase ipantalo ni jipo bisa byaba byiza. Ambara ikweto zijyanye niyo myenda.
Yikwisiga makiyage nyinshi
Yikwitwaza igikapu kinini cyane

Ku bantu muri rusange
Reba ko imisatsi yawe yogoshe neza cyangwa se isokoje neza
Reba ko inzara zawe zintoke zikase neza kadi zitarimwo umwanda
Ushobora kwitera umubavu ariko ntukabye.
Burosa amenyo kandi urebe n’umwuka ukuva mukanwa Atari mubi
Rebako udafite umwuka mubi uturuka ku mubiri wawe
wikwambara amasaro, imikufi myinshi, kubagabo ntibikunze kabagaragarira neza
Ntibagomba kugaragaza amabara bisiga cyangwa ibyo biyandika kumubiri. Cyakora gupfumura amatwi kubagore byo ntakibazo.
Icyitonderwa
Ubona neza ko ntamyambaro ufite yatuma ugaragara neza ku munsi wo kubazwa, hari aho wabona ubufasha nkubwo.
Akazi wakabonye… Niki gigurikira?
Gutangira akazi gashya biragora kandi bikanashimisha icyarimwe. Tugushyiriyeho ibyagufasha kugirango ubashe kunyura  neza mubihe nkibyo.
Gerageza kwiga byinshi cyane bishoboka ku mukoresha wawe mushya. Niba ari ikigo cy’ubwubatsi, gerageza umenye ibyo cy’ubaka, niba ari resitora gerageza umenye ubwoko bw’ibiryo bitekwa wifashishije urupapuro biba byanditseho. Muri make, icyo uba ushaka n’ukumenya neza ikigo nambere yuko utangira kugikoramo.
Uzakenera kugira impapuro wuzuza nk’umuntu mushya mukazi, icyo gihe uzakenera kwitwaza ibyangombwa byawe namafoto magufi mu cyumweru cya mbere.
Gerageza kugerera mukazi kugihe, sibyiza gutangira akazi abakuyobora bakabona uraza wakererewe, nabagenzi bawe mu kazi babibona nabi.
Ambara imyenda myiza kandi idakanganye, nkuko wabikoze mugihe cyo kubazwa, komeza ugaragaze isuku ari muburyo bwo gusokoza, guca inzara no kwita k’umubiri wawe muri rusange.
Hura n’abakozi bagenzi bawe kandi ugerageza kugirana nabo ubushuti. Menya amazina y’abakozi bagenzi bawe muburyo bwihuse.
Irinde amakimbirane, ibi bikubiyemo kwirinda kuvuga nabi aho wakoze mbere no kuvuga nabi bagenzi bawe mwakoranye.
witinya kubaza ibibazo, niba mugenzi wawe akeneye kugufasha wibyanga, ahubwo byakire neza. Irinde kuvuga abandi mukazi. Ifashishe neza ibindi bikorwa nyuma yakazi, nibwo buryo bwiza bwo kurushaho kumenyana nabagenzi bawe kandi no kubatinyuka.
Komeza usome ibintu wakora kurushaho kwitwara neza mukazi gashya utangiye.
Soma igitabo gifasha guhugura abakozi bashya mukazi.
Soma igitabo gikubiyemwo amabwiriza y’ikigo
Noneho dore ko wabonye akazi, byaba byiza kugatangira neza. Mugihe hari ibigo bidafite igitabo gikubiyemwo amabwiriza y’ikigo, ibigo byinshi biba bifite iki gitabo. Byaba byiza  rero y’uko usoma icyo gitabo dore ko kigufasha kumenya kurushaho ikigo kandi ukanamenya  icyo umukoresha wawe agutezeho  nawe icyo umutezeho.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego