Bang Media

FILM NYARWANDA

Gusarura amazi ukoresheje ikigega

Gusarura amazi ukoresheje ikigega
Hari uburyo bwinshi bwo kubona imvura. Abantu bamwe bafata amazi aturutse ku gisenge cy’inzu abandi mu bigega by’amazi. Abandi bayasyira mu byobo, mu matarasino mu tundi tuntu duto. Amazi akaba ahari no mugihe cy’izuba. Amazi yafashwe abikwa ku butaka, mu bigega, no mu bindi bibika amazi. Cyangwa akabikwa mu butaka. Kabaka ikigega cyo munsi mu butaka ni bumwe mu buryo bwo kubika amazi mu butaka. Hano turabona uko twakubaka ibigega byo mu butaka byo kubikamo amazi yajya akoreshwa mu murima ndetse no mu rugo avuye ku mvura. Iki kigega ni ngombwa kuko gifasha umuhinzi kubona amazi mu gihe cy’izuba, mu gihe ibihingwa bitoshye biba byabuze. Amazi ahoraho kuko ava ku mvura akabikwa mu butaka.  Ni gute icyo kigega kibika amazi mu butaka? Biterwa n’uko cyubatse. Gishobora kubakwa ku gice cyo hasi cy’ubuhaname bw’umusozi. Iyo amazi y’imvura atemba ku buhaname bw’umusozi, ahita ajya muri cya cyobo mu butaka aho kunyura hejuru, ubwo muri ubu buryo, ibihingwa bibona amazi.

Uko wakubaka ikigega
1. Ucukura icyobo kigufi,

2. Iyo amazi amanuka ku musozi mu gihe cy’imvura, ijya muri icyo cyobo akinjira mu butaka. Ubutaka buratoha bugatuma ibihingwa bikura cyane.

3. Ayo mazi aba ashobora no gukoreshwa mu rugo bayanywa no kuhira imboga mu gihe cy’izuba. Muri ubu buryo umurima uba usa icyatsi ibihe byose.

NB: ni ingenzi ko hano haba hari ubuhaname kugira ngo amazi ajye amanukaho. Ariko ubuhaname ntibugomba kuba bukabije. Amazi yihuta niyo yoza icyo kigega. Ubuhaname buciriritse nibwo bwiza. Iyo mu butaka harimo umugezi(amazi atemba) amazi menshi ava mu butaka  cyangwa mu isoko. Imvura niyo itanga amzi mu kigega, bihoraho kugira ngo amazi ahore mu butaka.

Mbere yo kubaka ikgega, ugomba kubanza kureba impande zose ukabanza kureba umuntu wigeze kucyubaka. Ubaza abandi bahinzi niba batarabona undi wacyubatse kikamera neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment