Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gusasira amashu biyongerera ubwiza n’umusaruro


 Gusasira amashu biyongerera ubwiza n’umusaruro Abahanga mu bijyanye n’ubuhinzi bw’amashu bavuga ko ari ngombwa gusasira amashu, kuko ari kimwe mu byongera ubwiza iki gihingwa, ndetse n’umusaruro muri rusange.
Rwanda Gusasira amashu bitanga umusaruro Rwanda : Gusasira amashu biyongerera ubwiza n’umusaruro
Gusasira amashu bitanga umusaruro
Mu kiganiro n’ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera Nkikabahizi Jean de Dieu avuga ko mu gihe umuhinzi atangiye gusasira amashu neza mu gihe cyo kubumba nta mwanda uva hasi utewe n’amazi y’imvura cyangwa undi urigeraho. Ibi bituma ishu rikomeza kugaragaza isuku n’isura nziza mu gihe riri mu murima na nyuma yaho.
Yagize ati “ gusasira amashu byongera ubuhehere bw’ubutaka buba buhinzweho ya mashu, aho usanga hadapfa gukama ngo humagare”.
Igikorwa cyo gusasira amashu gituma kandi ubutaka burushaho kuba bwiza kuko byongera ifumbire y’imborera muri bwa butaka, dore ko imboga zose zikenera ifumbire y’imborera kugira ngo zikure neza.
Avuga ko mu gihe amashu asasiwe neza, nta byatsi bindi bipfa kuyameramo kugira ngo bize kurwanira na yo inyakagombye kuyatunga. Aha ni ukuvuga ko igikorwa cyo gusasira kiba cyoroheje igikorwa cyo kubagara no kufira ibyatsi bibi nk’urwiri bibangamira izi mboga.
“ Mu gihe aya amashu yasasiwe neza bituma agira ishu ryiza, nyuma yaho kandi rya shu rikaba rifite ubushobozi bwo kuba ryashibuka, maze ibihage bindi bikajyanwa guterwa ahandi aho byera andi mashu bidasabye gutera umurama usanzwe”.
Mu gihe habayeho igikorwa cyo kuvomerera amashu mu mpeshyi, biba byiza cyane ku mashu asasiwe kuko bituma ya mazi adahita ava mu butaka ngo ahinduke umwuka asubire mu kirere.
Kugeza ubu ubuhinzi bw’amashu bumaze kwitabirwa n’abantu benshi cyane cyane abitabiriye kugira uturima tw’igikoni. Mu gihe bongeyeho kuyasasira nta kabuza ubwiza bwayo bwarushaho kwiyongera.

umuhinzi.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego