Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gushyira umurimo muri gahunda za Leta z’ishoramari

Ishoramari rya Leta ni uburyo bumwe bwo guteza imbere ubukungu. Ibi biba ngombwa cyane cyane mu bihugu bidafite ubwigenge muri politiki y’imicungire y’ifaranga ryabyo, kugira ngo igihugu gushobore kugera ku ntego zacyo.

 
Ishoramari rya Leta rero ni uburyo bwiza bwo guhanga imirimo mu Rwanda. Muri uru rwego guhanga imirimo azaba ari kimwe mu bizagenderwaho mu gushora imari ya Leta.
 
Leta irateganya kugira umurimo kimwe mu bigenderwaho mu rwego rwo kumenya aho imari ishorwa no gukwirakwiza umutungo uhari muri gahunda y’ishoramari..
 
Mu rwego rwo kumenya ubwoko bw’ishoramari ribereye umurimo, ikizagenderwaho cyane si ishoramari ahubwo ni :
 
Umubare w’amafaranga azashorwa kuri buri muntu
Uko abantu bagenda babona imirimo ugereranyije n’ishoramari rikorwa
Umubare w’abafite akazi mu gihe runaka
 
Hashingiwe kuri izi ngingo ziri haruguru zishingirwaho, ingezo zimwe na zimwe z’ubukungu bw’igihugu zizahabwa uburemere kurusha izindi bitewe no kuba ari z zatanga akazi ku buryo bushimishije.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego