Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gusobanukirwa ibihimba bigize umubiri

Umwana wawe akeneye uko umubiri we umeze ndetse n’uko uhindagurika. Ushobora gufasha mu isura y’imihindagurikire y’umwana wawe ndetse munayitondagura.
Muhagararane mwembi imbere y’icyirori, utondagura ati: ibitsike bya mama, ibitsike bya Clara, ivi rya papa, n’ibindi.
Kubwira umwana guhumiriza ugakora kuri bimwe mu bihimba bye, unabivuga amazina. Gutoza umwana gushushanya ishusho ye ndetse n’ay’abandi bantu. Mbere na mbere jya wirinda gufobya ibyo yashushanyije, ubishime noneho nyuma umubwire uti ariko ndibaza ushobora kwihumuriza udafite izuru.Cyangwa uvuge ku bijanye no gushushanya ibirenge kugirango umuntu we abashe kugenda.
Gukina ibyirori: Hagarara nawe amaso kumaso (murebana) nyeganyeza ukuboko cyangwa ukuguru, cyangwa uzunguze isura, umubwire akwigane. Tambuka, koresha bimwe mu bihimba mu buryo butandukanye.
Ushobora gufasha umwana kumva uko ibihimba bye bikora utya:
Kumubwira kugenda agana imbere, asubira inyuma, no ku mpande ndetse no gusimbukira hejuru, hasi no ku ruhande.
Kumubwira uko ibintu biri (aho bigeze), uko bizaba bimeze ahazaza n’ibindi.
Kumusaba gutegura amaze no kumwereka uko ikanya ndetse n’icyuma bigomba kureba mu cyerekezo kimwe. Ushobora kandi kumusaba gutondeka ibintu kugira ngo birebe mu cyerekezo kimwe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego