Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gutangira akazi gashya:Icyo gukora iyo uri kukazi

Gukorera  kugihe: iyo ugiye gukererwa iminota myinshi, bimenyeshe mbere.Nturakaranye  n’abakiriya: Ushobora gutakaza akazi kubera urusaku ugirana n’abakiriya. Ni ba wumva ugiye gutakaza kwihangana, fata akanya, bara ugeze ku minota icumi itegure kandi mbere yuko ugira icyo uvuga. Ntugatera impaka n’umuyobozi wawe cyangwa abo mukorana. Nubwo baba ari bo  bari mu makosa nawe uri mu kuri, guterana nabo amagambo ntacyo bimara. Ahubwo, basobanurire uko utekereza ku kibazo nuko mwakorana  mu kugikemurira hamwe.
Gira imyitwarire myiza: ninde washaka gukorana n’umuntu utameze neza? Siga ibibazo byawe mu rugo. Igihe uri ku kazi, mera neza.
Ibibazo byoze: reba niba wumva  akazi kawe neza. Niba utazi neza ukuntu bakora ikintu runaka, baza umukoresha wawe cyangwa uwo mukorana. Baza neza kandi ubyumve neza, hanyuma uzakomeze ubikore inshuro nyinshi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego