Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gutetesha umwana bishobora kumugiraho ingaruka

Umwana w’ikinege (wavutse wenyine), agira amahirwe yo kubona urukundo rw’ababyeyi ku buryo buhagije kuko ari we baba bareba wenyine. Ibyo bishobora gutuma agira ibibazo mu mibanire, mu mikurire, imyigire n’ibindi, nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa interineti rwa www.psychologie.com.

Ubushakashatsi bwakozwe na Nathalie inzobere mu by’imitekerereze n’imyitwarire (Psycologist) mu Bufaransa, bwagarageje ko iyo umwana akuze yibona mu rugo wenyine, hakiyongeraho kwitabwaho no guteta bikabije, hari uwo bimutera kwangirika mu bitekerezo.

Guteta cyane bigaragara ku bana b’ibinege, ariko hari n’ubwo ababyeyi batetesha bakarenza. N’ubwo byereka umwana urukundo, hari n’igihe bimutera kumva ko ari we ufite agaciro kurusha abandi, bikaba byamuviramo ubwirasi, kutamenya kubana n’abandi, kutihangana, kudakura mu bitekerezo, n’ibindi bitandukanye.

Ikindi n’uko bene abo bana bakunze kugerwaho n’ikibazo cy’ubuhobozi buke mu myigire, kutamenya gukora kuko baba bumva ko ababyeyi babo bahari buri gihe mu kubafasha buri kintu.

Ubwo bushakashatsi bushingiye ku bitekerezo Nathalie yagiye ahabwa n’ababyeyi bafite umwana umwe, abarimu babigisha ndetse n’abo bana ubwabo.

Gutetesha umwana ni byiza, kuko umubyeyi aha umwana urukundo mu buryo buhagije, ariko iyo bikabije bituma agenda ahura n’ibibabzo mu buzima bwe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego