Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Habineza yamaganye abigwizaho ibya rubanda n’abagambanira igihugu

by www.amakururwanda.com
Habineza yamaganye abigwizaho ibya rubanda n’abagambanira igihugu

Minisitiri w'Umuco na siporo, Joseph Habineza (Ifoto/Kisambira T.)

Minisitiri w’Umuco na Siporo yanenze bamwe mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu, nyamara icyo bari bagamije ari inyungu zabo  gusa bityo  avuga ko ubwo ari ubugwari.

Joseph Habineza avuga ko bibabaje kubona kugeza uyu munsi hari bamwe usanga mu gihe bavuye ku mwanya runaka ari bwo batangira kuvuga ibitagenda, nyamara ari bo bari abayobozi muri iyo myanya.

Ni mu kiganiro Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe bahaye abanyamakuru, mu rwego rwo kwitegura tariki ya 1 Gashyantare  umunsi hibukwa Intwari zitangiye igihugu.

Habineza aravuga ko kuva kera u Rwanda rwaranzwe no guha  abantu icyubahiro, ndetse no kugeza uyu munota bikaba ari byo biranga abarutuye.

Minisitiri Habineza yavuze ko ubwo Abanyarwanda bafataga umwanzuro wo kuza kubohora u Rwanda, bari bafite intego y’uko Umunyarwanda wese yumva yisanzuye mu gihugu cye, gusa ngo hari n’abandi baje bashyize imbere inyungu zabo bwite, aho gushyira imbere inyungu z’abaturage bose.

Uyu Muyobozi avuze ibi nyuma yaho hari bamwe mu batangije urugamba gusa kugeza ubu bakaba barahunze igihugu ndetse bakagenda basebya ibyo bahasize, kuba hari bamwe  bagaragara mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, kunyereza ibya rubanda n’ibindi.

Kuri Habineza we, ibi byose abyita ubugwari kandi budakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati "Na Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu bajya ku rugamba bose baba badafite umugambi umwe, hari abagiye ku rugamba bazi ko nyuma yo kubohora igihugu bo ubwabo baziyitaho mbere yo kwita ku baturage.”

Yakomeje agira ati "Uru rugendo twagenze kuva muri 94 hajemo ibigwari, icyiza ni uko ibi bigwari bitabaye byinshi cyangwa ngo biganze abanyakuri cyangwa ngo biganze Intwari dufite, ntabwo rero byoroshye ko abantu bashyira imbere inyungu z’igihugu ahubwo hari abaca ku ruhande, gusa  icyangombwa ni ukubavuga.”

Minisitiri Habineza kandi yanenze abahunga igihugu bakagenda bavuga ibitagenda, kandi wareba ugasanga ari bo bayoboraga iyo myanya.

Yagize ati "Hari abantu batatiye igihango aho usanga umuntu ajya hariya akihandagaza akavuga ibi n’ibi kandi ari we wari ubishinzwe, none se ukibirimo kuki utabivuze? Ukibirimo kuki utavuze ngo ibi ntabwo bigenda ngo ubihindure? Ariko ugategereza wagera hariya bakuvanye ku mwanya wari ufite waryaga ubonye utangiye kwicwa n’inzara, ukajya gusakuza ngo mu Rwanda nta kigenda!”

Habineza avuga ko ubwo ari ubugwari aho ngo usanga umuntu arya iby’abaturage byakabateje imbere.

Uyu Muyobozi avuga ko bamwe mu Banyarwanda akenshi bagira umuco wo kugaya, gusa ibi ngo sibyo, ahubwo ngo birakwiye n’abakora neza bagomba kujya bashimwa kuko ari ho hava Intwari z’igihugu.

Umunsi w’Intwari 2015 uzabanzirizwa n’icyumweru cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda kizatangira tariki 23 Mutarama, ahazaba urugendo rugana kuri Petit Stade Amahoro rwo kuzirikana ubutwari hakanatangwa ibiganiro byerekeranye n’ubutwari n’ibikorwa by’ubutwari.

Umunsi w’Intwari nyir’izina uzaba tariki 01 Gashyantare uyu mwaka, ukazizihizwa ku rwego rw’Imidugudu, ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu.”
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego