Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Hariho umugabo wari ushaje ariko akibanira n’ umugore we neza.

Hariho umugabo wari ushaje ariko akibanira n’ umugore we neza.

Umunsi umwe rero umugore kuko yari afite imisatsi miremire amusaba kumugurira igisokozo ngo ajye abasha kuyitunganya arusheho gusa neza. Umugabo biramubabaza kuko nta mafaranga yari afite ariko ntiyabyereka umugore gusa aramuhakanira ko atabishobora. Maze aranamubwira ati: “Dore n’ umukoba w’ isaha yanjye waracitse mbura uko nawusanisha nsigaye nyitwara mu mufuka.”

Umugore ntiyabitindaho cyane aramubwira ngo nta kibazo ubundi yikomereza imirimo yo mu rugo yari arimo atunganya.

Bukeye bwaho umugabo abyuka ajya gushaka ibiraka mu mujyi aho yajyaga ajya gupagasa maze mu masaha y’ ikiruhuko anyura ahantu bacuruzaga amasaha abasaba ko bamugurira iye ku mafaranga make kuko yari icitse umukoba. Barabimwemerera ni uko bamaze kumwishyura ajya mu isoko agura igisokozo umugore we yifuzaga. Ni uko ku mugoroba aragitahana.

Ageze imuhira rero atungurwa no gusanga umugore yamaze kwiyogoshesha asigaranye agasatsi gake katagomberaga igisokozo. Umugore yari yagiye muri salon abantu bajyaga baza gukoresha amaderedi (dreads) agurisha umusatsi we muremure kuko bawukeneraga maze agura umukoba w’ isaha y’ umugabo we wo gusimbura uwari ushaje.

Ni uko barahoberana n’ amarira atemba mu maso kubera ukuntu basanze koko urukundo rwabo rwarabaye akaramata.

ISOMO: Gukunda ni byiza ni n’ itegeko Imana yaduhaye gukundwa nabyo biraryoha ariko gukunda kandi ukanakundwa n’ uwo ukunda bisumbye byose. Ntitugapfushe ubusa urukundo tubonera muri byinshi haba urwo Imana idukunda ndetse n’ urwo dukundaa hagati yacu.

Muragakundana.

Mbifurije kugira icyumweru cyiza ku babishoboye mugasangize incuti zanyu munakomeza gukanda like kuri iyi page. Mushobora gusanga n' izindi nyigisho kuri iyi website:


ikizamini cy' umunsi: ninde watubwira ijambo rimwe gusa ushobora kubwira umuntu yarafite ibyishimo (moral) hanyuma agahita arakara cyangwa agacika intege kandi warikoresha kumuntu wari wihebye, ubabaye agahita yishima cyangwa akagira courage.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego