Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Hillary Clinton, umwe mu bagore b’ibikomerezwa ku isi

Hillary Clinton, umwe mu bagore b’ibikomerezwa ku isi Hillary Diane Rodham Clinton, umugore w’uwahoze ari prezida wa Amerika Bill Clinton ari mu bagore bakomeye ku isi bitewe n’imyanya y’ubuyobozi yakozeho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Hillary yavutse tariki ya 26 Ukwakira,1947 avukira i Chicago akaba ariwe mfura mu muryango w’abana batatu. Ise umubyara yabaga mu ishaya ry’abarepublicain naho nyina akaba mu ishya ka ry’abademocrate.
Impano ye y’ubuyobozi yayitangiye cyera kuko ubwo yari mu mashuri yisumbuye yari umunyeshuri ugaragaza itandukaniro bikaba byaratumye atorwa mu bajyanama b’ishuri.
Mu 1964, ku myaka 17 gusa yatangiye gukora mu bikorwa byo kwamamaza umusenateri y’umurepublicain Barry Goldwater wo mu gace ka Arizona mu burengerazuba bw’Amerika.
Ageze muri kaminuza, Hillary ntiyaretse impano ye yo kuyobora ahubwo yaje kwiyamamariza ku mwanya wo kuyobora urubyiruko rw’abarepublicain bo muri kaminuza.
Hillary yize amategeko muri Yale Law School ari naho yahuriye na Bill Clinton bwa mbere ubwo bari mu isomero. Ubucuti bwabo ntibwagarukiyaho gusa kuko baje gufatanya mu kwamamaza George McGovern ku myanya wa prezida ubwo yaje gutsindwa na Richard Nixon,Yaje gushakana na Bill Clinton muri 1975 wanabaye prezida wa Amerika kuva mu1993 kugeza mu 2001.
Hillary yakoze imirimo itandukanye muri politiki aho mu 2000 yatorewe kuba senateur wa Leta ya New York, yanabaye umunyamabanga wa Amerika kuva muri 2009 kugeza mu 2013 aho yasimbuwe na John Kerry ndetse bikaba bivugwako ashobora kuziyamamariza ku mwanya wa prezida mu matora yo muri 2016.
Muri 2011 na 2012 Forbes yashyize Hillary Clinton ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abagore ijana bakomeye ku isi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego