Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibabizo ugomba kwibaza mbere yuko ureka akazi kawe

Ese naba mfite amafaranga ahagije natangiza? Niba udafite amafaranga ahagije yakunyuza mumezi atandatu yambere, amahirwe yawe yogukomeza ntabwo aba ari menshi. Ukeneye amafaranga yagutunga mbere yuko ubucuruzi bwawe butangira kukungukira.

 
Ese nshobora kubaho igihe ntishyuriwe mugihe? Niba wumva utabaho bivuze ko utarageza igihe cyo kwikorera.
 
Ese natangira nkora akazi kange k’ubucuruzi nki kiraka? Muri ubu buryo, ugumana akazi kawe kandi ugateza imbere ubucuruzi bwawe.
 
Ese naba mfite igenamigambi ry’ubucuruzi bwange ryanditse? Niba ntaryo ryandike.
 
Nabasha gutegereza imyaka itatu cyangwa itanu? Niba igisubizo ari yego, komeza ukore wihanganye.
 
Ese naba ndi umuhanga bubyo ngiye gukora? Ese ndazwi aho ngiye kubikorera? Niba igisubizo ari yego, menya ko ibi ari byo bizagufasha gushakira isoko ibikorwa byawe, nokubimenyekanisha. Biramutse atari byo ubucuruzi bwawe buzarushaho kukugora.
 
Ese naba mfite ubumenyi buhagije mu gukoresha mudasobwa, kumenya gutunganya imenyekanisha musoro, nokubika neza amadosiye yange y’ubucuruzi? Niba wumva utabishoboye shaka amafaranga yoguhemba uzajya abikora.
 
Ufite abantu binzobere bazagufasha? Niba ubafite byaba ari ikintu kingezi kubera ko bagufasha kumenyekana no kugushakira abaterankunga. Igihe utabafite akazi kawe karushaho kukugora.
 
Ese waba wumva wifitiye ikizere kandi wumva uzi no gufata ibyemezo? Niba udafite ibyo bizakugora kwikorera.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego