Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibanga ryo kubona umusaruro mwinshi w’ubuki ni irihe ?

 Ibanga ryo kubona umusaruro mwinshi w’ubuki ni irihe ? Kuva kera hari Abanyarwanda bakoraga umwuga w’ubuvumvu. Uburyo bororagamo inzuki ariko ntibwabahaga umusaruro uhagije nk’utangwa n’ubuvumvu bwa kijyambere kuri iki gihe. Imizinga ya kijyambere na yo igira uko yitabwaho kugira ngo itange umusaruro uhagije. Barahira Jean de Dieu, umukozi wa ARDI, umuryango ukora imirimo myinshi harimo gufasha abavumvu, arabisobanura.

Umuzinga gakondo ushobora kwera ubuki buri hagati y ‘ibiro bitanu na birindwi ku mwaka, mu gihe uwa kizungu witaweho neza wera hagati ya 40 na 60. Abavumvu bo hafi y’ahitwa mu Muyogoro ho mu Karere ka Huye bo bamaze gutera imbere ku bury obo umuzinga umwe wera ibiro 80 ku mwaka.

Ibi rero ngo bituruka kuri tekiniki nyinshi harimo kumenya gusuka inzuki mu muzinga, dore ko akenshi inzuki zitijyana mu mizinga ya kijyambere. Ngo abavumvu babanza kwifashisha imizinga gakondo, hanyuma bakazakura za nzuki muri iyi mizinga gakondo bazisuka mu ya kijyambere.

Indi tekiniki ni iyo kumenya kugaburira inzuki mu bihe bibi. Barahira ati “mu bihe by’imvura, inzuki ntizibasha kujya gutara ku buryo zishobora kwicwa n’inzara. N’iyo izuba ryabaye rirerire ni uko kuko zitabasha kubona indabyo zihovamo insinda (ibiryo by’inzuki ndlr).

Mu byo bagaburira inzuki rero harimo ifu ya soya bavanga n’ubuki cyangwa umutobe w’isukari. Agatsima gakorwa muri iyi mvange akenshi kagaburirwa inzuki mu bihe bibi cyane cyane hagati y’ukwezi kwa 3 n’ukwa 5, ndetse n’ukwa 10 n’ukwa 11.

Indi tekiniki ni iyo kuvugurura inziru. Urwiru rushaje, rukeneye gusimbuzwa urufite imbaraga, ni urutera amagi make, cyangwa rukabyara za mpingwe, ni ukuvuga ibigabo biguma mu muzinga ntibijye gutara, mu gihe umuzinga uba ukeneye inzuki z’impashyi kugira ngo were neza.

Abavumvu babigize umwuga rero bamenya tekiniki zo korora urwiru rushyashya, bakamenya no kurusimbuza urushaje.

Uretse inziru, ibishashara na byo biravugururwa kuko ibishaje binukira inzuki bikaba byatuma zihunga umuzinga. Ibi na byo, abavumvu babigize umwuga bamenya uko babyifatamo.

Na none kandi, inzuki ziba zikeneye kororerwa ahari urwuri rwazo, ni ukuvuga ahari ibiti bifite indabo, ku buryo inzuki zitara hafi. Barahira ati « iyo inzuki zijya gutara kure hari igihe zigwa mu nzira kubera kunanirwa. Ni byiza ko zororerwa ahari urwuri hafi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’impashyi. »

Abifuza kuba abavumvu nababwira iki. Urubyiruko ruvuga ko rwashomereye rero rushatse rwakwegera ARDI cyangwa indi miryango itegamiye kuri Leta ifasha abavumvu kubigira umwuga, maze u Rwanda rukazaba koko igihugu gitemba amata n’ubuki, bihereye ku buvumvu bw’umwuga hamwe na gahunda ya Girinka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego