Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibaruwa yandikiye MTN

Muraho neza MTN,

Siniriwe mbabaza amakuru kuko ndabizi ko atari meza kuko simwe mwishimiye guhora mugawa, wenda ahari ni rya koranabuhanga rigorana riba ryabayobeye, ariko rero namwe mujya mukabya! Nonese iyo uhaye umuntu serivisi mbi, kuki wishimira kumukata atagira ingano? Dore nk'ubu mpisemo kukwandikira kuko guhamagara ku murongo waduhaye 456 byo byaranze, ubanza namwe ahari mwarabonye bakomeza kubahamagara bababwira agahinda mubatera mugahahamuka mukaba muyikuyeho!

Ariko rero burya, ngo hari abavuga ko umugabo nyawe ari uwikubira utwe akarenga akarya n'utw'abandi cyane iyo ari imfura nk'uko nawe uri, nyamara kandi sha burya ba barumuna bawe ntako batagira ngo bashake igikundiro, numvise ngo yaba umwe witwa Tigo ukunda kwambara nka Rayon Sports amaze kwigarurira benshi, ndetse n'umwe wambara nka Manchester United witwa Airtel nawe ngo arakataje, naho wowe barimo kugushiraho! Yewe reka nanjye nkwibire akabanga, nahisemo kujya nkubangikanya nabo barumuna bawe kandi mbona bakurusha ubwiza rwose iyi baruwa nyikwandikiye nk'inshuti twabanye kuva cyera, ngo nimbona utikosoye nzagusezerere burundu!

Es ujya wibuka cyera ukitubeshyeshya Pari segonde na za MTN gonga, ndavuga igihe wari warigize akaraha kajyaye wibeshya ko uri ikinege, murumuna wawe Rwandatel yapfa ugakoma mu mashyi ugatangira ukatwigirizaho nkana!

Ese harya ubwo umugayo urakuryohera ko mbona n'abandi bakumenye bakuvumira ku gahera? Oya rwose ikubite agashyi, oya nako kereka wikubise umuhini ukababara nyabyo wenda waganya amarere!

Reka ne kuvuga byose kuko uwakugaya ntiyarangiza, gusa gabanya ubwirasi! Nonese wowe uraduhenda ku bibi, byibuza waduhereye macye ko n'ubundi tugukenera byo kubura uko tugira? Njye ariko hari n'ikindi nakubonyeho, uzi ko ugira n'ivangura? Ngo mbazaniye icyitwa Super pack ariko bamwe bazajya bagura iy'ijana na 250, abandi ubemerere gusa iya 550 ndetse hari n'abo utakereka inyinya baramutse badafite 900! Nonese abo bandi ubaziza iki? Njye rero mbona nutareba neza tuzakwangira rimwe tukagupangira umupangu wo kugucikaho burundu...

Ese iri tumanaho rya internet ryawe ko urihenda kandi umuvuduko waryo ungana uw'akanyamasyo nako gatwite, harya ngo uba wishingikirije iki? Nyamara ushatse wacisha macye tutaratangira urugamba rwo kukwamagana twivuye inyuma, iyi baruwa yawe nuyandarika ba barumuna bawe bakayibona bararushaho kudutetesha maze uzarebe ngo turagucikaho ukazibuka gucisha macye twarakwanze urunuka. Gusa nanone ntitugukunda rwose nkubwije ukuri, kuko uratwihaniza, ni uko twabuze uko twakwanga mu ruhame kandi inshuti zacu zizi kuva cyera ko ari wowe dukorana!

Yewe MTN we narondogoye, reka ngire vuba nkureke nandikire wa mugabo witwa RURA, nigeze kumva ko yaguciye 3.000.000 za buri kwezi mu minsi yashize, reka nshake uko nazamwandikira musaba ko noneho yaguca nk'izo ariko noneho akaziguca ari iz'amadorali. Sawa urakoze, yari uwahoze ari umukunzi wawe kera utaramuhemukira!

KORA SHARE MTN IBONE IBARUWA YAYO

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego