Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibihugu 10 bigoye kubamo uri umugore

Ibihugu 10 bigoye kubamo uri umugore Ibihugu bikunze kubamo intambara z’urudaca, ubukene n’ ibihugu bikandamiza umugore ni bimwe mu bihugu bigoye kubamo uri umugore. urubuga feministezine.com dukesha iyi nkuru rwatangaje ibihugu bitoroshye kubamo uri umugore n’impamvu yabyo :
Afghanistan : intambara , gushyingirwa bakiri bato aho abenshi baba bari munsi y’imyaka 16, ihohoterwa ryo mu ngo riri kuri 87%, kuba umugore umwe mu gice cy’isaha aba apfuye abyara ni bimwe mu bigoye abagore bo muri Afghanistan ku buryo byatumye muri iki gihugu ariho honyine hari umubare munini w’abagore biyahura kurusha abagabo.
Iraq : Iraq nk’imwe mu bihugu by’abarabu, abagore n’abakobwa babuzwa kujya mu mashuri ahi imiryango itinya ko bazashimutwa cyangwa bagafatwa ku ngufu n’imitwe y’iterabwoba.
Nepal : gushyingirwa bakiri bato,gupfa babyara cyangwa batwite, kugurishwa ku bo bazashyingiranwa batarageza igihe ibyo byose ni bimwe mu byugarije abagore bo muri Nepal.
Sudan : kuva muri 2003, ubuzima bw’abagore bwazahajwe n’intambara aho miliyoni irenga y’abagore bafashwe ku ngufu, bamwe bagashimutwa naho abandi bakavanwa mu byabo. Umutwe wa janjaweed wakoresheje gufata abagore ku ngufu nk’intwaro ku rugamba ariko ngo ikibabaje ni uko abagore bahuye n’iryo hohoterwa nta butabera barabona.
Guatemala : muri iki gihugu abagore bakorerwa ihohoterwa ryo mu rugo kandi ni naho haboneka umubare munini w’abagore bandura virusi itera Sida nyuma y’ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa sahara.
Mali : ubukene, ingaruka ziva ku gukatwa imwe mu myanya ndangagitsina, gushyingirwa bakiri bato, abagore bapfa babyara biri mu bizahaza abagore bo muri Mali
Pakistan : bimwe mu bikorwa bibabaje bikorerwa abagore baho ngo ni uko bafatwa ku ngufu nk’igihano gihawe umugabo wakoze icyaha.
Arabia Saudite : gukundamizwa bikabije kugeza aho umugore abuzwa gutwara imodoka, kugira umugabo ugomba guhagararira umugore ntibyoroheye ubuzima bw’abagore bo muri rabia Saudite
Somalia : intambara zidashira zo muri Somalia zagize ingaruka nyinshi ku mugore aho bamwe bafashwe ku ngufu no kubyarira mu buzima bubi bw’ubuhunzi
Democratic Republic of Congo : ingaruka z’intambara zihora mu burasirazuba bwa Congo harimo gufatwa ku ngufu, ubukene ni byo ahanini byibasiye abagore bo muri Congo.
aho byavuye : feministezine.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego