Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibimenyetso bijyana no gucura k’umugore (ménaupause)

Ibimenyetso bijyana no gucura k’umugore (ménaupause) Gucura kw’umugore (ménopause) ni igihe umugore ageze aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama.
Ni ibintu bisanzwe, biba k’umugore iyo atangiye kugeza mu myaka ya za mirongo itanu.
Akenshi igihe kiringaniye cyo gucura kw’umugore kiba hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55. Bavuga ko umugore yacuze kare iyo acuze mbere y’imyaka mirongo ine bakanavuga ko yacuze atinze iyo bibaye arengeje imyaka mirongo itanu n’itanu.
Ugucura k’umugore bibanzirizwa no kubura imihango rimwe na rimwe cyangwa ntizire igihe kubera ikibazo cy’umusemburo wa progesterone udahagije.
Nyuma umugore atangira kuva buhoro buhoro no kubura imihango igihe kirekire.
Bimwe mu bimenyetso biboneka ku bagore bari gucura :
-  Kumva ufite icyunzwe mu mubiri , ukabira ibyuya cyane
-  Kutabona ibitotsi (26 %)
-  Kugira umunabi (depression)
-  Kugabanuka kw’inda ibyara
-  Gucika intege
-  Kuribwa umutwe
-  Guhindurwa kw’imisatsi
-  Guta ibiro
-  Guhinduka kw’agatuza
-  Ibitera igihe cyo kujya muri menopause
Nkuko bisobanurwa mu bitabo byinshi, ugucura (ménopause) kujyana na bimwe muri ibi bikurikira :
-  Umuryango umuntu akomokamo (hérédité) : umugore n’umwana we w’umukobwa bacura hafi ku myaka imwe.
-  Ubwoko ,ikirere kiranga aho umuntu atuye (le climat) n’imibereho ye (conditions socio-économiques).
-  Kunywa itabi bituma gucura biba hafi amezi 18 mbere y’igihe cyari giteganyijwe.
Icyitonderwa : Igihe umwana w’umukobwa atangira kujya mu mihango ( kare cyangwa atinze), umubare w’inda cyangwa gukoresha uburyo buringaniza urubyaro nta ruhare bifite ku gihe cyo gucura.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego