Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 5 bitera abakobwa kwishyingira

Ibintu 5 bitera abakobwa kwishyingira Hari igihe abasore n’inkumi bahitamo kwiyumvikanira kubana bakagenda n’ijoro badakoresheje ubukwe nyamara ngo nk’abakobwa b’i Rwanda ntibari bakwiriye gushyigikira cyangwa kwemera uwo muco. Umubyeyi Nyiramana yagize ati” ni ibintu bibabaza ababyeyi kumva ngo umukobwa wawe yaraye kwa runaka igihe wowe wamureze atiri ibyo wari witeze kuko uba urindiriye ko akwereka ibirori nk’umubyeyi we”.
Ibi rero ni Ibintu 5 bitera abakobwa kwishyingira Nkuko uwo mubyeyi yabidutangarije
kwifuza : Abakobwa batanyurwa usanga aribo babuza abahungu gukora ubukwe ngo ntibabona ibintu bicyuje ubukwe. Kwigereranya ngo ntabwo bakora ubukwe badafite biriya na biriya ni ibintu byo kwirindwa.Kwemera uko uri wowe n’umukunzi wawe mugakoresha ubukwe bujyanye n’urwego muriho biruta gukoza isoni ababyeyi banyu mwijyana ntawe ubaherejekeje.
uburara : Umukobwa cy’irara usanga ahitamo kwishyingira kuko aba avuga ati ndindiriye ko ubukwe bugera abazi imico yanjye bazabwica ntibutahe. Ni byiza ko umukobwa arangwa n’imico myiza ku buryo n’abaturanyi bamutangira ubuhamya mu gihe cyo kurambazizwa kwe.
Gutendeka abasore : Gutendeka ni umuco mubi kuko umusore umwe mubo mukundana ashobora kukwihutisha kubana mu gihe amenye ko hari abandi ufite. ariko kandi ushobora no kubabura bose baramutse babimenye.
Gukururana n’umusore : Hari abakobwa benshi bagiye bashyingirwa batabiteganije bitewe nuko bakururanye n’abasore bigatinda noneho ugasanga abasore bavuga bati n’ubundi uri umugore wanjye ntaho wirirwa ujya akaba arongowe ntawe ubizi kubera agakungu.
Gutwara inda mbere y’ubukwe : Abakobwa bamaze gutwara inda kubera ko bakubaganye mbere y’imihango y’ubukwe yemewe usanga noneho aribo bahendahenda abasore bati njyana kuko iwacu bamenye ko ntwite sinabona icyo mvuga. Kubyirinda rero ni ikintu cyatuma ukoresha ubukwe nk’abandi bakobwa bose bitwaye neza.
Umubyeyi Nyiramana avuga ko by’umwihariko ku bakobwa ngo burya iyo wijyanye udakoresheje ubukwe umuryango ugiyemo udapfa kukubaha bitewe n’uko bagufata nk’uwataye umuco.
Yasoje agira ati”iyo ukoresheje ubukwe uba ufite ishema ku buryo niyo hari ikibazo kivutse imiryango yose igifatanya ariko iyo wishyingiye urabaga ukifasha , ni bibi rwose abanyumva bazabyirinde”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego