Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 5 wakora kugira ngo ubone ibitotsi

Unanirwa gusinzira, usinzira igice, iyo wicuye unanirwa kongera gusinzira, bigatuma iminsi yose uhora uhondobera, kandi unaniwe. Dore inama y’ibintu bitanu wakora kugira ngo ugire ibitotsi byiza, uce ukubiri n’umunaniro udashira.

1.Ubaha ibitotsi byawe

Imwe mu mpamvu yaba ituma ugira ibibazo byo gusinzira, ni uko utubahiriza isaha yawe yo kuryama, kubera ko wenda ushaka kureba uburyo filime irangira, kurangiza gusoma igitabo cyangwa se kubera uri kumwe n’inshuti. Nk’uko umuntu arata imodoka agategereza ikurikiraho, n’ibitotsi ni ko bimera, mu gihe urengeje isaha usanzwe uryamiraho ushobora kugera mu buriri ukigaragura, bukarinda bucya udasinziriye. Igihe wumvise ibitotsi bije, jya kuryama, kandi ugerageze buri munsi ujye uryama kandi ubyukire ku masaha amwe.

2.Shakisha ubushyuhe bukwiriye mu buriri

Woga ninjoro amazi ashyushye kugira ngo utegure ibitotsi byawe ? iryo ni ikosa kuko Iyo umubiri uri kwitegura gusinzira, ugabanya ubushyuhe bw’imbere. Ni byiza rero kudakora ibinyuranye na wo, ahubwo ukoga amazi y’akazuyazi afite nk’ubushyuhe bwa 370c kugirango ubimenyere. Mu cyumba cyawe, gabanya ubushyuhe ubugeze byibura kuri 20oc, kandi uharanire ko ibirenge bishyuha, kuko mu bushakashatsi bwakozwe hagaragajwe ko gushyushya ibirenge bituma umuntu asinzira. Ku bw’ibyo rero, itoze kurarana amasogisi.

3.Rya indyo yoroshye

Igogora (digestion) riruhije rirogoya ibitotsi. Ni yo mpamvu ugomba Kwirinda indyo iremereye mbere yo kuryama. Mu byo urya kuramo inyama zitukura, urusenda, Ibinyobwa bisembuye n’ikawa. Gerageza mu ndyo yawe wibande ku mugati n’ibindi bikoze mu ifarini, amafi, imboga, ndetse n’ibikomoka ku mata.

Gerageza gufata ifunguro ryawe byibura amasaha 2 mbere yo kuryama, hamwe n’ikirahuri cy’amata y’akazuyazi.

4.Imura uburiri bwawe

Hari igihe waba ubura ibitotsi kubera uburyo icyumba cyawe giteguyemo, cyane cyane iyo televiziyo iri mu mirambizo y’igitanda cyawe. Imura ibintu byawe, utereke uburiri aho wumva utazabangamirwa. Ikindi kandi ibiro ntibigomba kuba icyumba cyo kuraramo. Icyumba ni ahantu ho kuryama si inzu mberabyombi. Biraruhije cyane kugira ibitotsi byiza mu gihe uryamye ku mufariso ukoze nabi, cyangwa mu gihe mugenzi wawe mubana agukangura. Umufariso ugomba guhindurwa buri myaka 10. Wakwibaza iyo uwo wawe umaze!

5.Irinde ibitekerezo byinshi mu gihe ugiye kuryama

Ibikorwa bimwe na bimwe bisaba ubwenge bibangamira bikomeye ibitotsi. Irinde rero televiziyo, imikino ya video, ibibazo byose nk’imisoro, icungamutungo, impapuro zo gukosora, intonganya, ikintu cyose cyatuma udatekana, ukagitekerezaho ugeze ku buriri, kireke.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego