Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu udakwiye kubwira umubyeyi ubyaye bwa mbere

Nk’uko urubuga rwandika amakuru y’ubuzima destinationsanté.com rubitangaza, ngo kubona umwana bwa mbere bihindura byinshi mu buzima bw’umubyeyi. Aha, abantu benshi bamubwira amagambo atandukanye nk’amugira inama ariko ngo burya hari ibyo abantu baba batagomba kuvuga.

Dore rero ngo bimwe mu byo umubyeyi ukibyara adashimishwa no kumva:

1.Sinarinzi ko utwite. Ibaze nawe umuntu amaze amezi atandatu abyaye hanyuma umuntu yari asanzwe aziko ari inshuti, akaba atari azi ko yabyaye.

2.Wabyaye umwana mwiza, gusa ntago musa na gato.

3.Kubaza uko umwana ameze kuri telephone, utarabaza uko umubyeyi ameze, ngo bishobora gutuma mu gihe umwana yagize ikibazo bakeka ko wabigizemo uruhare.

4.Kujya kureba umwana ukitiranya igitsina cye, urugero «mbega umukobwa mwiza ! oh nako ni umuhungu. Ngo ibyiza ni ukubanza kumenya igitsina cy’umwana mbere yo kuvuga. Ikindi kandi ngo si byiza kunegura imyambaro y’umwana umubyeyi we abyumva.

5.Umwana wawe ntiyuzuye. Ibi akenshi hari ababivuga bitewe n’uko babonye umwana akina nyamara imikinire y’umwana ni yo yerekana ko ari muzima.

6.Kumubaza igihe azabyarira undi mwana, ibi ngo si byiza kuko mbere na mbere ikiba gikenewe ni uko n’uwa mbere akura.

7.Kubaza niba umwana akunda kurira cyangwa atabikunda, kuko ngo ni byo bifasha umwana gusaba kumvwa.

8.Kuvuga ko umwana abyibushye, ananutse cyangwa ari mutoya.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego