Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibisobanuro by’umuganura

Ibisobanuro by’umuganura Umuganura ni kimwe mu biranga umuco w’abanyarwanda .Haba mu bana ndetse no mu bakuze hari abo usanga batazi umuganura icyo aricyo, igihe wizihizwa n ‘icyo bisobanuye.
Umuganura ni iki ?
Umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i Bwami haba no ku baturarwanda, kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w’abanyarwanda bavuye impande zose z’iguhugu,agasangira n’abaturage ndetse akishimana nabo nk’uko tubikesha minisiteri y’umuco na siporo.
Igihe ukorwa
N’ubwo nta tariki izwi neza umunsi w’umuganura wizihizwagaho mu rwanda rwo hambere ariko byakorwaga mu gihe cy’impeshyi hariho umusaruro uhagije nta mvura yakwangiza imyaka ndetse ngo inatume ibirori bigenda nabi.
Impamvu umuganura wakorwaga
Uyu muhango wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro wabonetse, byakorwaga mu mu gitaramo cyiswe icy’umuganura. Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.
Uyu muhango wakomeje gukorwa no mu yindi myaka yakurikiye ubutegetsi bw’umwaduko w’ abazungu, gusa ukaba waragiye uhindurirwa inyito n’uburyo bwo kuwizihiza. Muri uyu mwaka uzizihizwa ku itariki ya 30 nyakanga kugeza ku itariki ya mbere kanama 2014, ibirori byo kuwizihiza bizabera kuri Petit Stade tariki ya 1 kanama
Umwaka ushize minisiteri ya siporo n’umuco (minispoc) ibinyujije mu kigo cy’ingoro z’umurage w’u rwanda bari bateguye umunsi w’umuganura ukaba warizihirijwe mu murenge wa bumbogo, akarere ka gasabo, umujyi wa Kigali tariki ya 09 kanama 2013.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego