Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibisobanuro ku Ihohotera rishingiye ku mubiri n’irishingiye ku bitekerezo

Ibisobanuro ku Ihohotera rishingiye ku mubiri n’irishingiye ku bitekerezo

Hari ubwoko bwinshi bw’iryo hohoterwa haba ku mubiri, ku marangamutima cyangwa imbamutima, umutungo, hamwe n‟irishingiye ku gitsina, ibi byose bikaba biri mu ihohotera rishingiye ku gitsina muri rusange mu gihe byaba bikorerwa ku mugore cyangwa ku mugabo mu muryango byose bikaza bibangamira ubwisanzure bw’umugabo cyangwa bw’umugore.
Ihohotera rishingiye ku mubiri
Gukomeretsa ku mubiri, gukubita, gusunika, kuruma, gutwika, kwica, kuniga, hakoreshejwe cyangwa hadakoreshejwe intwaro.
Ibi byose bishobora gukorwa hakoreshejwe n’ubundi buryo bwiyongera kuri biriya,harimo gutera ubwoba uwo mubana, abagize umuryango, inshuti, umunyamahanga, cyangwa undi wese ufiteho ububasha.
Ihohotera rishingiye ku bitekerezo :
Rishobora kuba cyangwa kutaba mu magambo :
Gutukana, kuvuma, gupfobya, rimwe na rimwe abashakanye baterana ubwoba cyangwa bakabutera abo mu miryango yabo bashingiye ku myanya bafite mu buyobozi.
Kwigunga : gutuma umuntu ajya mu bwigunge ntagire aho ahurira n’inshuti umuryango, kubuzwa uburenganzira bwe cyangwa kubuzwa uburenganzira bwo gutembera.
Byavuye mu mfashanyigisho igenewe amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yateguwe na minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego