Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibitekerezo bishobora kubaka cyangwa gusenya ubuzima bw’umuntu

Umuntu abeshwaho n’ibintu bitandukanye mu buzima bwe bwa buri munsi, muri byo habamo n’ibitekerezo bishobora kumwubaka mu gihe ari byiza.

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa interineti lefigaro.fr aravuga ko umuntu agenda ahura n’ibimubabaza cyangwa bikamushimisha, ariko uburyo yitwara mu kababaro bishobora kumugiraho ingaruka, zirimo kurwaragurika.

Indwara zishobora guterwa n’intekerezo mbi zituruka ku kababaro umuntu afite, harimo kuribwa umutwe, igifu, agahinda, umutima n’izindi. Izo ndwara zirica ni yo mpamvu umuntu aba akwiye guhora yishyiramo ibitekerezo bimufasha kwishima kabone y’iyo yaba ababaye.

Bimwe mu bifasha umuntu kugira intekerezo nziza harimo kwiyegereza Imana, gukora siporo, kureba filimi zitari iz’imirwano, gutembera, kuruhuka bihagije, kubabarira mu gihe hari uwamukosereje, n’ibindi.

Ibyo bikorwa bifasha umuntu gutuza, kuko aba atabonye umwanya wo gutekereza cyane ku bimubabaza, bitavuze ko aba yabyibagiwe ko ahubwo aba atabihawe icyicaro mu mutima.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego