Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyiza bya tungurusumu ku buzima bwacu

 Ibyiza bya tungurusumu ku buzima bwacu
Hashize imyaka irenga 5000 tungurusumu ikoreshwa mu kwirinda indwara nyinshi zirimo umutima, kanseri, diyabeti n’izindi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko tungurusumu ituma amaraso atembera neza mu mitsi bityo bikarinda umuvuduko mwinshi w’amaraso.
Ibyo kandi ni kimwe no ku bitunguru na byo usanga iyo biriwe ku rugero rukwiye nka gm 18 buri cyumweru cyangwa intete imwe kugeza kuri ebyiri mbisi ku munsi za tungurusumu bishobora kurwanya indwara za kanseri.
Muri izo kanseri hari nka kanseri ifata mu muhogo, kanseri yo mu mabere, iyo mu myanyandangabitsina n’izindi ndwara zishobora gufata umubiri.
Tungurusumu ushobora kuyisya ukayishyira muri salade, mu mugati, ukayiteka mu byo kurya nko mu nyama, mu isosi n’ahandi cyangwa ukayihekenya.
Mu gihe uhisemo kuyiteka ariko mu kurinda ibiyigize, uyishyira mu biryo igihe biri hafi gushya ku buryo itarenza iminota 20.
Ku bantu bafite umubyibuho ukabije cyangwa no ku bandi bifuza kugabanya ibiro, tungurusumu irafasha cyane kuko ituma utarya byinshi nk’uko warya ibiryo itarimo kandi ikagabanya imisemburo ya cholesterol.
Nyamara kandi ku bantu bafite imiti banywa, bagomba kwitondera kurya tungurusumu keretse gusa mu gihe babiherewe uruhushya na muganga kuko ishobora kuganza indi miti ndetse ku bantu bitegura kubagwa bo ntiberemerwa kuyirya kuko yatera kuva cyane.
Niba rero wajyaga wibagirwa tungurusumu ku ifunguro ryawe, ibyiza byayo bigutere kujya uyirya nubwo bwose impumuro yayo idashimisha mu mizo ya mbere ariko igihe kiragera ukayimenyera ndetse ukayikunda.

PASSEPORT SANTÉ.NET

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego