Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyo abitegura kubana bagomba kumenya bijyanye no gucunga umutungo

Ibyo abitegura kubana bagomba kumenya bijyanye no gucunga umutungo Umutungo ni ibintu byose umuntu atunze, bigizwe n’ibintu bifatika n’ibidafatika, hamwe n’uburenganzira ndetse n’imyenda kuri ibyo bintu. Imicungire y’umutungo w’abashyinginwa ni amabwiriza yose agenga uburyo abashyingiranwe bazajya bacunga umutungu wabo mu gihe babana nk’umugabo n’umugore. Mu Rwanda hari uburyo butatu :
1. Uburyo bw’ivangamutungo rusange : Ni amasezerano abashyingiranwe bagirana bumvikana gushyira hamwe umutungo wabo wose, ibyimukanwa n’ibitimukanwa kimwe n’imyenda yabo.
Ubu buryo buba bwiza ku bantu bashakanye bakiri bato, bagiye gushaka ubuzima hamwe. Ni nabwo buryo bukorwa n’abanyarwanda benshi. Icyiza cyabwo kurushaho ni uko abashakanye baba bashyize hamwe muri byose.
2. Uburyo bw’ivangamutungo w’umuhahano : ni amasezerano abashyingiranwe bumvikana gushyira hamwe ibyo buri wese azagira nyuma yo gushyingiranwa. Ibyo bakorera hamwe cyangwa buri wese ku giti cye, byaba impano cyangwa ibizungurwa ;
Ubu buryo bukorwa akenshi n’abantu bagiye gushaka bwa kabiri bari basanzwe bafite imitungo igenewe abana bagize mu ishyingirwa rya mbere.
3. Uburyo bw’ivanguramutungo risesuye : ni amaseserano abashyingiranywe bagirana bumvikana gufatanya gucunga urugo rwabo hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese, bakagumana gucunga, kwikenuza, gutanga no kugurisha umutungo wabo bwite ;
Ubu buryo ntibukunzwe gukoreshwa mu Rwanda.
Abagiye gushyingiranwa rero basabwa kwitonda bagahitamo uburyo bubabereye babutekerejeho mu mpande zose. Ibindi bagomba kumenya ni uko :
-  Nyuma yo gushyingirwa bidashoboka guhindura uburyo basinyiye bwo gucunga umutungo
-  Niba ugushyingirwa kutarakurikiwe no kubana kw’abashyingiranywe, hanyuma iryo sezerano rikaza kuvanwaho ku mpamvu iyo ariyo yose, amasezerano yo gucunga umutungo ntabwo ashyirwa mu bikorwa.
Hifashishijwe itegeko ringenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego