Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyo kurya by'Umwana:Umusogongero


Umusogongero
Iyo umwana akiri muto wese aba atunzwe n’amashereka ya nyina.Hagati y’amezi atatu n’igice n’ane biba ngombwa ko umwana agaburirwa kugira ngo yunganire amashereka aba atagishoboye kumuhaza.
Ahabwa mbere na mbere uruvange rw’imbuto zose uretse izifite amavuta menshi n’izisharira cyane
Urugero: Avocat n’indimu
Umwana ntagomba guhabwa ibinyobwa bibonetse byose nk’ibfite alcool,imisururu,urwagwa,agomba kunywa igikoma n’amata kubashoboye kuyabona.
Arindwa rwose urusenda n’ibiryo bikaranze.
Amata yose iyo utangiye kuyaha umwana ugomba kuyavanga n’amazi kugeza amaze kuyamenyera.
Ay’inka n’ay’ihene bayavanga n’amazi,Ay’ifu yo ukurikiza ibipimo biba byanditseho.
Mu biryo by’umwana umenyereye kurya hagomba hagomba kongerwamo ibyubaka umubiri bituruka ku matungo kuko aba aribyo akeneye kurushaho
Urugero: Amagi,amata,inyama,amatezano,amafi,indagara n’ibindi.
Muri ibyo biryo bye hagomba gusukwamo amavuta make ntakarangwe kuko iyo akaranze aremerera igifu cy’umwana ntikibashe gusya neza,kandi atuma vitamin ziyoboka mu mubiri.
Ibiryo by’umwana bigomba kuba bicucumye buri gihe kubera impamvu ebyiri:
1-Igifu cye kiba kikiri gito kitashobora gusya ibibonetse byose akaba ari ngombwa kumworohereza.
2-Kugirango umwana adatoranyamo ibyo yishakiye kandi wenda ntafatemo ibyo umubiri we ukeneye.
Iyo umwana yatangiye kurya ntunyuzamo umwihorere ,biba ngombwa ko umugaburira ku gihe kandi ku buryo no ku rugero .
Mugutegura igaburo ry’umwana witwarararika isuku mu bikoresho ndetse naho ukorera kugira ngo bitazamo intandaro y’inzoka cyangwa se izindi ndwara.
Mu igaburo ry’umwana nta na rimwe rigomba gutegurwa nta mboga,kuko zimufasha kurwanya indwara.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego