Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyokurya by’umwana:Ifu y’inyama


Ifu y’inyama
Ibyangombwa:
Inyama ½ cy’ikiyiko
Umunyu akayiko katumvikana

Uko bikorwa: ufata inyama nziza y’umuhore ukavanaho imitsi n’ibinure,ugakatamo uduce duto cyane,ugashyira mu cyungo cyangwamu isafuriya ugacanira,zibyarira amazi, ukagaragura amazi yamara gukama ukongeramo andi macye aringaniye n’inyama ugashyiramo akunyu gake ugapfundikira.
Amazi yakama neza ukazumutsa uzigaragura.uzivana ku ziko ukazisuka ku nkoko ukazanika .Izuba ry’umunsi umwe rirahagije ugasekura ukayungurura,ukabika ifu ukajya uyongera mu biryo by’abana .
Icyitonderwa: Amafunguro y’abana agomba guteguranwa isuku kugirango hirindwe indwara!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego