Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyokurya by’umwana:Igitoki kirimo inyama


Igitoki kirimo inyama
Iyi ndyo iribwa kuva ku mezi 7 kujyana hejuru.

Ibyangombwa:
Igitoki :amabere 4
Inyama y’umwijima
Imboga:1/2 cy’umufungo
Ibishyimbo:ibiyiko 2 by’ibishyimbo bitonoye
Umunyu:akayiko katumvikana
Uko bikorwa:
Uraza ibishyimbo mu mazi ,ukabitonora,ukabiteka,bigiye gushya ushyiramo igitoki.Ukata inyama mo uduce dutoya cyane ukazishyiramo n’imboga muri bya bitoki n’ibishyimbo.Ugapfundikira bigashya byahwanye ukabicucuma cyane bikanoga cyane kuburyo ntawatandukanya ikiribwa n’ikindi.Ukagaburira umwana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego