Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyokurya by’umwana:Isupu irimo igitwe cy’ihene

Isupu irimo igitwe cy’ihene
Ibyangombwa:
Imboga zose:
Epinard ½
Karoti 1
Puwaro 1
Seleri ½ cy’umufungo
Ibirayi 2
Amazi litiro 4
Umunyu utumvikana
Igitwe cy’ihene
Uko bikorwa:
Ushyira amazi ku ziko ugashyiramo cya gitwe kibaze neza kikabira rwose ukabona kongeramo za mboga zose wateguye,ukabikatamo uduce duto na byabirayi,ukongeramo umunyu ugereranije ugapfundikira.
Byamara gushya ukamininamo amazi ukabicucuma cyane cyangwa ukabisya ufite icyuma gisya imboga,ugasubizamo ya mazi ugatereka ku ziko bigashyuha.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego