Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

IFUMBI Y’AMABERE Y’INKA N’UBURYO BWO KUYIRINDA


  •  IFUMBI Y’AMABERE Y’INKA N’UBURYO BWO KUYIRINDA Indwara y’ifumbi y’amabere ni indwara ifata mumiyoboro y’amabere y’itungo rikamwa;
  • Iterwa n‘udukoko two mu bwoko bwa bagiteri(bacteria), twinjirira mu moko y’ibere ririho umwanda cyangwa ririho udusebe, maze twahasanga amata yahasigaye mu gihe cy’ikama, tukiyongera buhoro buhoro, tuva mu ibere rimwe tujya mu rindi, kugera dukwiriye icebe ryose;
  • Indwara ibanza kuba mu itungo itagaragaza ibimenyetso (subclinical), ikazagera igihe ibimenyetso bigaragara hanze;
  • Mu Rwanda, iyi indwara ihangayikishije aborozi benshi, cyane cyane abakora ubworozi bwa kijyambere.
  • Itera igihombo kinini mu bworozi kubera ko inka irwaye idakamwa neza;
  • Ibere rirwaye ribabaza inka ku buryo itarisha neza;
  • Hariho tumwe mu dukoko dutera ifumbi y’amabere dufata abantu n’amatungo ku buryo abantu bashobora kwandura;
  • Umusaruro w’Inka zirwaye uragabanyuka cyane bigateza igihombo.
Uko yandura
  • Muri rusange isuku nke niyo itera ifumbi.
  • Udukoko twinjira mu miyoboro y’ibere bitewe ahanini n’icebe rifite umwanda
  • Umukamyi nawe ashobora kwanduza amatungo, mu gihe yabanje gukama icebe rirwaye cyangwa afite imyanda ku ntoki;
Ibimenyetso by’ifumbi y’amabere
  • Icebe n’ibere birabyimba cyane, bigahinda umuriro, wakoraho inka ikagutera umugeri kubera ububabare;
  • Itungo rirwaye ntiribasha kurisha;
  • Ahafashwe n’uburwayi hashobora kuzamo ibibyimba;
  • Iyo bitinze icebe rishobora kuziba burundu;
  • Amata y’inka irwaye ifumbi ahindura ibara, agakunda gucika, akagaragaramo amaraso cyangwa ibibumbe;
  • Icebe rirwaye riba rikomeye nk’ibuye iyo urikanze.
Uko ifumbi y’amabere yirindwa
  • Ifumbi y’amabere ni indwara iboneka henshi. Ariko aborozi bashobora kuyirinda bita ku isukuy’inka, iy’umukamyi, iy’ikiraro n’iy’ibikoresho. Babigeraho bita ku isuku y’ibintu byose bikora ku mabere y’itungo, birinda ibintu byose udukoko tuyitera twakwihishamo.
  • By’umwihariko, umworozi agomba kwita kuri ibi bikurikira: . Kugira isuku mu kiraro ukuka buri munsi uharinda ivumbi cyangwa icyondo; . Koza neza ibikoresho byo gukama, ukabyumutsa neza; . Gukaraba intoki n’isabune, intoki zikumuka mbere yo gukama; . Koza amabere n’utuzi tw’akazuyazi mbere yo gukama; . Guhanagura icebe ukoresheje agatambaro kumutse; . Inka igaragaza ibimenyetso by’ifumbi ikamwa nyuma y’izindi kugira ngo umukamyi abe atashobora kwanduza izindi; . Ibere ry’inka rigaragaza ibimenyetso by’ifumbi na ryo rikamwa nyuma y’amabere mazima kandi ayo mata ntateranywe n’ay’amabere mazima; Uko ifumbi y’amabere ivurwa
  • Inka irwaye ifumbi ivurwa hakoreshejwe imiti yo mu bwoko bwa antibiotics nka Gentamycin, Streptomycin, ariko ni ngombwa kubanza gusuzumisha muri laburatwari kugira ngo hamenyekane umuti nyawo uhwanye n’udukoko turi muri iyo nka.
  • Mu rwego rwo kwirinda ifumbi, umworozi agomba kugira akamenyero ko gusuzumisha buri gihe inka ze yifashishije laburatwari kugira ngo inka zafashwe zivurwe hakiri kare amabere Atari yaziba.
Aho bikuwe
amis.minagri.gov.rw
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego