Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Igihingwa cya Soya kiri mu bishobora kwihanganira ubutaka bubi


 Igihingwa cya Soya kiri mu bishobora kwihanganira ubutaka bubi Mu kiganiro n’ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi Agoronome Nzeyimana Jean Chrisostome avuga ko soya ishobora no kwihanganira bumwe mu butaka butanahingwaho ibishyimbo.
Ati “ aha avuga ko nk’ubutaka bw’ahahoze ari Gikongoro (mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu bitwa byo hagati hamwe ha hamwe nko mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Nyanza)”.
Agoronome Nzeyimana Jean Chrisostome avuga ko soya ishobora kandi kwera neza mu gihe yahinzwe uko bikwiye nta gihindutse. Soya iri mu binyamisogwe byakwera henshi mu Rwanda, ikaba ari iya kabiri nyuma y’ibishyimbo by’imishingiriro.
Ati “zimwe mu mbogamizi kuri icyo gihingwa ni uko kitazwi cyane ndetse hari tumwe mu turere tw’u Rwanda usanga batayikunda.Usanga kandi hakiri ubwoko bwayo buke bushobora gutanga umusaruro. Usanga kandi n’imihingire y’icyo gihingwa akenshi iba idahwitse, aho usanga umusaruro gitanga ukomeza kuba muke bikomotse ku buryo bwifashishwa mu kuyihinga”.
Usanga kandi hakiri amakuru make ku ndwara zifata igihingwa cya soya mu Rwanda. Ibyo nabyo usanga biri mu bituma umusaruro wayo utaba mwinshi nk’uko byakagombye.
Avuga ko usanga kandi uretse kurya icyo gihingwa uko buri wese abyumva, nta buryo bwinshi buboneka icyo gihingwa gishobora kubyazwamo umusaruro muri benshi. Ibyo biterwa n’uko benshi mu bakagombye kuyirya nta makuru baba bayifiteho.
Igihingwa cya soya kiri mu bifite intungamubiri zidasanzwe aho usanga gikungahaye ku byubaka umubiri no ku mavuta. Aha abashakashatsi bemeza ko hafi 40 ku ijana by’ibigize soya ari ibyubaka umubiri naho 20 ku ijana bikaba amavuta. Ibyo bituma bamwe mu basanzwe bayizi bemeza ko ishobora gusimbura inyama ku mafunguro.

umuhinzi.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego