Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ihene ni amatungo akenera guhabwa indyo yuzuye

Ihene ni amatungo akenera guhabwa indyo yuzuye Nk’andi matungo yose, ihene iba ikeneye kwitabwaho, ikabona ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibindi byose cyane nyuma yo kuvuka, kugira ngo irusheho gukura neza, inakomeze gutanga umusaruro ukwiriye.

Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Karinganire Jonathan na Ndayisenge Alphonse, abahinzi bo mu Murenge wa Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi, ku wa 14 Nzeri 2011, batangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko akenshi ihene bazizirika zikarira ku kiziriko, nta kindi kidasanzwe zikorerwa. Gusa zikenera kuba mu nzu ngo zibone ubushyuhe, zikanagenerwa amazi y’inkono kugira ngo zirusheho kubyibuha.

Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha umushakashatsi ‘‘Allain Fournier’’ mu nyandiko ye yise ‘‘la Chèvre’’, ihene ni itungo rishobora gutanga umusaruro waba uwo gutanga inyama, amata meza ndetse n’ubwoya kuri zimwe, ariko byose bisaba ko zororwa mu buryo buzifasha kuzibonera indyo yuzuye mu buryo buhagije.

Ayo makuru yemeza ko akenshi bamwe mu borozi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bahitamo kugaburira ayo matungo ku gasozi, nta kindi bongeyemo ariko akenshi ntibiba bihagije.

Bishoboka ko aho zirisha zihura n’ubwoko butandukanye bw’ibyatsi bishobora gutanga indyo yuzuye, ariko kandi binashoboka ko ibyo ihasanze biba birimo indyo idashyitse.

Aha bavuga ko biba byiza iyo umworozi amenye igihe ihene ye imaze, ibiro ifite byaba ari bike agakoresha indyo yuzuye, kugira ngo agire umusaruro abikuramo.

Aha bavuga ko nk’isekurume imaze gukura neza kabone n’ubwo yaba ibyibushye ikenera kugaburirwa neza, kugira ngo intanga zayo zitaba ibihuhwe.

Aha bavuga ko akenshi nk’isekurume igeze mu gihe cyo kwimya iba ikeneye ibyo kurya birengaho 10%, ugereranyije n’ibyo kurya inyagazi ikenera.

Ku yindi hene yonsa, nayo iba nibura igomba kwiyongeraho 15% by’amafunguro yari isanzwe ibona, kandi ibyo bikaba mu gihe gihoraho kugira ngo itabura amahenehene. Mu Rwanda akenshi usanga ihene ari amatungo ategerezwaho inyama gusa, ndetse ahanini zikaba zititabwaho mu buryo bugaragara.

source:izuba Rirashe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego