Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ijipo n’ikote bijyanye

Muri aya mezi haba hari ihindagurika ry’ikirere ku buryo butungaranye aho ushobora kuva mu rugo hari izuba wagera mu kazi imvura ikaba iraguye bisaba kwitwararika ukambara umwenda uzi ko utaguteza ibibazo haba mu bukonje cyangwase izuba ryatse.
Aka gakoti kari ku ifoto mu gihe nk’iki ikirere gihindagurika, kakurinda kwitwaza amafurari n’ibindi byo kwifubika kandi n’igihe hari izuba ntikazane ubushyuhe bwinshi.
Usibye kuba uyu mwenda uhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ni mwiza ku kazi kose waba ukora kaba gakorwa amanywa cyangwa ijoro doreko hari abatangira akazi mu masaha y’ikigoroba hakiri ubushyuye bakaza kukavaho mu masaha y’ijoro yatangiye kuza ubukonje.
Ni byiza kwitwararika ukambara umwenda ushobora guhangana nabyo byombi bivuze ko haba hakonje cyangwa hashyushye nta kibazo wahura nacyo kandi ukaguma usa neza nkuko waturutse mu rugo wambaye.
Uyu mwenda ariko wakwambarwa mu kazi badasaba kwambara amabara atagaragara cyane, naho ubundi wawujyana mu zindi gahunda zitari iz’akazi.
Iyi myenda yahimbwe na Rupari yerekanwe muri Kigali Fashion show 2013

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego