Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ikanzu ndende yo ku zuba

Iyi ni kanzu wajyana gusenga cyangwa mu birori byabereye nko ku mazi(plage)
Ifite amabara meza,agaragara neza mu gihe cy izuba ndetse nakarusho uramutse uko nje warenzaho iryo koti.
Mu gihe ibirori wagiyemo bigejeje ku mugoroba cyangwa hakaba haje umuyaga imbeho ntiyakwica kubera uburebure bwayo yaba igufubitse ndetse no kuba ifite umwenda woroshye utuma mu gihe cy’ izuba udashyuhirwa cyane.
Mu gihe ugiye nko gusenga cyangwa ahandi hantu hiyubashye wakwambara urukweto rurerure kugirango ikanzu irusheho gusa neza no kuba yiyubashye.
Naho mu gihe wagiye ku mazi(plage)wakwambara sadale ziribukorohereye gukuramo bibaye ngombwa.
Kugirango wambike ijosi wakwambaraho ishenete mu ijosi,nini ikwira hose cyangwa ndende ukanashyiraho amaherena matoya
Ushobora kuvunga umusatsi wawe chignon,kuwurekura se cyangwa gufunga ubundi bwoko byose byajyana niyi kanzu.
Iyi moderi yerekanywe muri Kigaki Fashion show 2013 ikaba yarahimbwe na Tsapa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego